Gatsibo: Ubuhahirane hagati y’Akarere ka Gatsibo na Gicumbi biracyari ingorabahizi

Gatsibo: Ubuhahirane hagati y’Akarere ka Gatsibo na Gicumbi biracyari ingorabahizi

Bamwe mu batuye uturere twa Gatsibo na Gicumbi, baracyaca mu turere dutanu mu guhahirana, mu gihe Gatsibo na Gicumbi ari Uturere duhana imbibe.

Umwe mu baturage ba Gatsibo witwa Mbarushimana wo mu Murenge wa Nyagihanga, yatubwiye ko bibaje kubona bahora bizezwa ko umuhanda uhuza utu turere twombi, Gatsibo na Gicumbi, ugiye gukorwa umwaka ugashira undi ugataha.

Yagize ati ati:“Kugira ngo ugere muri Gicumbi uturutse aha dutuye, ugomba kunyura mu karere ka Kayonza, Rwamagana, Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge na Rulindo, ukabona kugera i Gicumbi, ibi bintu bikomeza kudusubiza inyuma.”

Undi muturage wo mu Karere ka Gicumbi wari waje kurema isoko rya Rwagitima mu Karere ka Gatsibo, nawe avuga ko ikibazo kitari ku ba nyagatsibo gusa , kuko nabo bitaborohera kugera muri Gatsibo izwiho kugira amasoko akomeye nka Rwagitima na Kiramuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushizwe ubukungu n’iterambere, Habarurema Isae, avuga ko ubuyobozi buhora buzirikana icyo kibazo cy’umuhanda ukenewe ubahuza na Gicumbi, ariko ngo kubera ko gukora imihanda bisaba ubushobozi buhambaye ko hari gushakishwa abaterankunga.

Isae avuga ko bafite gahunda yo gukora umuhanda Gicumbi-Nyagihanga-Nyagatare wa Kaburimbo bitarenze muri 2015, ati:“Akarere kacu gafite ikibazo cy’imisozi miremire bituma gukora imihanda bihenda, ariko hari umuhanda wa Kabarore werekeza Nyagihanga tugiye gushyiramo ibimodoka biwutsindagira ku buryo twizeye ko hari icyo bizagabanya.”

Ubusanzwe utu turere twombi tukaba twarahoze tubarizwa mu cyari perefegitura ya Byumba.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes