Burera: Ukwezi kwa gatandatu kuzarangira umuhanda Salamu-Gitenge ari nyabagendwa

m_Ukwezi kwa gatandatu kuzarangira umuhanda Salamu-Gitenge ari nyabagendwaUmunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, atangaza ko umuhanda Salamu-Gitenge, uzaba uri nyabagendwa mu mpeshyi y’umwaka wa 2013 kuko imirimo yo kuwusana irimbanyije.

Nsabimana Fabrice avuga ko mu kwezi kwa gatandatu, umwaka wa 2013, ibikorwa byose byo gusana uwo muhanda bizaba byararangiye kuburyo n’ibinyabiziga bitandukanye ndetse n’abanyamaguru bazaba bawukoresha nta nkomyi.

Umuhanda Salamu-Gitenge, bigaragara ko wangiritse cyane kuburyo ibinyabiziga ndetse n’abantu bawunyuramo bigengesereye. Gusa ariko imirimo yo kuwusana yaratangiye aho bahereye ku biraro ndetse n’amateme awurimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa, avuga ko uwo muhanda ufitiye akamaro abaturage bo mu murenge ayobora ndetse n’abanyaburera muri rusange kuko ubahuza n’igihugu cya Uganda, bahana imbibi kandi bahahirana.

Umuhanda Salamu-Gitenge ni igitaka. Abanyakinyababa ndetse n’abanyaburera muri rusange bakunze kuwukoresha bagiye kurema amasoko atandukanye yo muri Uganda cyangwa bakawukoresha bagiye gupagasa yo.

Ugana muri santere ya Kinyababa, irimo ibikorwa bitadukanye by’iterambere, nk’ivuriro, amashuri, isoko n’ibindi, akoresha uwo muhanda aturutse aho bita Salamu. Kuba utari ukoze byabangamiraga ubuhahirane ndetse bikanabangamira n’iyindi mirimo itandukanye ikorerwa mu murenge wa Kinyababa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes