Ruhango: Abaturiye Iteme rya Gafunzo barasaba izindi mbaraga kuko ubuhahirane bwahagaze

Ruhango: Abaturiye Iteme rya Gafunzo barasaba izindi mbaraga kuko ubuhahirane bwahagaze

Aba baturage bakora umuganda ku buryo bushoboka ariko ngo bikaba iby’ubusa

Abaturage baturiye iteme rya Gafunzo rihuza umurenge wa Mwendo na Kinihira, barasaba inzego bireba kubagoboka kuko bo bakoze ibishoboka kugirango ubugenderanire hagati yabo bukomeze, ariko ngo aho bigeze birenze ubushobozi bwabo.

Ibibazo by’iri teme rya Gafunzo bikunze kugaragara mu gihe cy’imvura, kuko umugezi wa Base uhura n’uwa Nyagafunzo bigakora undi mugezi witwa Kiryango uyu nawo ugahita wimena ku iteme rya Gafunzo kubera ubwinshi bw’amazi iri teme rikarengerwa ubundi amazi akuzura mu muhanda bigatuma ubugenderanire buhagaragara.

Abaturiye hafi aha bavuga ko iyo ibihe by’ imvura bigeze, imibereho yabo ihinduka kuko ngo uyu muhanda unyuramo ibicuruzwa byinshi biba biva I Kigali bijya ku Buhanda ndetse n’imodoka ngo ntizongera kuhanyura kuko zihita zishakira izndi nzira.

Abarikumwe Japhet ni umwe mu baturage twasanze barimo gukora umuganda wo gutunganya iri teme, yagize ati “yego turawukora, ariko nihahandi imodoko ziraza zikahahera, bityo ejo ntizongere kuhanyura ubwo twajya gutega dukeneye kugira aho tujya bikatubana ikibazo gikomeye”

Nzabonumukiza Mark, umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari ka Rukina mu murenge wa Kinihira, we asanga uburyo uyu muhanda umaze kwangizwa n’iteme, birenze imbaraga z’abaturage akaba asaba inzego bireba cyane cyane nka minisiteri y’ibikorwa remezo ari nayo yari yarakoze uyu muhanda kugira icyo ikora abaturage ntibahere mu bwigunjye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Uwimana Ernest, avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda bakigejeje ku rwego rw’akarere, nabo bakaba bategereje ikizakorwa.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes