Nyamata: Abamotari basaba ko abagenzi aribo bazajya bigurira akanozasuku

Nyamata: Abamotari basaba ko abagenzi aribo bazajya bigurira akanozasuku

Umugenzi wahawe akanozasuku n’abamotari

Bamwe mu bamotari bakorera mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera, baratangaza ko basanga abagenzi aribo bakwiye kujya bigurira akanozasuku kuko babona aribyo byaba byiza ntawe bibangamiye.

Aba bamotari bibumbiye muri Koperative KOTAMABU bavuga ko kuba nta mafaranga yongerwa ku rugendo kandi baba baguze akanozasuku, bituma bohomba akaba ari imbogamizi yo kutitabira kutugura ngo baduhe abagenzi nk’uko byemezwa na Kagiraneza Alexis.

Yagize ati “ amafaranga abagenzi baduha iyo uguzemo akanozasuku usanga ntacyo umuntu acyuye kuko umuntu aba yayaguze esanse ntagire icyo asagura”.

Aha niho aba bamotari bahera bavuga ko byaba byiza abagenzi bagiye bakigurira kuko bazajya bakabika bakongera bakagakoresha niyo bagakoresha inshuro zirenga 20 kuko aba ari akabo.

“ ibyo kandi ntawe byabangamire yaba umumotari cyangwa se abagenzi, ibyo kandi byatuma tubasha gukora neza. Naho kubazajya batugana ariko batadufite twazajya tutubaha nabo bakazaduha amafaranga”.

Uretse uyu kandi n’uwitwa Mahoro Janvier nawe avuga ko ibi byatuma hagabanuka ibihano bajyaga bahabwa n’abapolisi bo mu muhanda mu gihe batwaye umugenzi udafite akanozasuku.

“ ibyaba byiza ni uko urwego rwashyizeho akanozasuku rwakongera rukiga neza ku buryo amafaranga y’akanozasuku yakwishyurwa, yaba umumotari ntahombe ariko n’umugenzi ntabure akanozasuku mu rwego rw’isuku”.

Mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushije, nibwo mu karere ka Bugesera hatangizwaga ku mugaragaro ikoreshwa ry’akanozasuku mu rwego rw’ isuku ku bagenzi bakoresha moto.

Amabwiriza avuga ko akanozasuku kagurwa n’utwara moto akaba ari we ugaha umugenzi. Icyo gihe kari ku mafaranga y’u Rwanda 50. Ibi ntibyamaze kabiri kuko mu kwezi kwa gatanu, nyuma y’amezi abiri gusa, nta ho washoboraga kukabona.

Abo bamotari bavuga ko kuri ubu nta tunozasuku bari guha abagenzi muri iyi minsi kuko ari uko haba i Nyamata ndetse n’i Kigali aho turangurwa twashize.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes