Ngororero: Agahanda K’Urugerero ni kimwe mubyo uru rugerero ruzajya rwibukirwaho

Nyuma y’ukwezi kurenga ibikorwa by’urugerero bitangiye mu karere ka Ngororero, abaturage baravuga ko bamaze kubona ibikorwa biramba bizafatwa nk’urwibutso ku itangizwa ry’urugerero mu karere kabo, harimo imihanda.

Imihanda mishya izwi kwizina ry’”Agahanda k’Urugerero”, igenda ikorwa hirya no hino cyane cyane ahateganyirijwe guturwa, ngo ni kimwe mubizajya byibutsa abaturage ibyiza by’urugerero cyane cyane ku itangizwa ryarwo muri uyu mwaka.

Agahanda k’Urugerero kazaba ngo ni urwibutso rw’Urugerero mubaturage

Agahanda k’Urugerero kazaba ngo ni urwibutso rw’Urugerero mubaturage

Abasore n’inkumi bari kurugerero mu karere ka Ngororero bamaze kugera kubikorwa byinshi bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere harimo imirimo y’amaboko ndetse n’ibikorwa birebana n’ubukangurambaga bitewe n’ibyatoranyijwe hirya no hino mu mirenge n’utugari batuyemo.

Mukantabana Odette ushinzwe ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu mukarere ka Ngororero avuga ko intego bafite ari uko urugerero rutanga umusanzu mwiterambere ry’abaturage n’iry’akarere muri rusange, kandi intore zikaba zarabyiyemeje.

Murwego rwo kudatakaza igihe cyabo, izo ntore zikaba zikorana n’inzego zitandukanye harimo na TIG (urwego rw’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro) mu kubona ibikoresho bikenerwa mumirimo y’amaboko mugihe urugerero rutarabona ibikoresho byarwo bwite.

Ubwo umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba bwana Celestin Kabahizi yasuraga intore ziri kurugerero mu murenge wa Ngororero mu kwezi kwa gashyantare uyu mwaka akaba yarashimiye intore kubikorwa zimaze kugeraho, maze anasaba abayobozi kudakoresha izo ntore munyungu zabo bwite cyangwa kubahata imirimo ivunanye batihitiye mo ndetse n’intore kutazemera uwazibangamira wese.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes