Ngoma: Nyuma y’aho imicungire mibi ya koperative y’ abanyonzi itumye isenyuka, ubu noneho babonye umwambaro mushya

Ngoma: Nyuma y’aho imicungire mibi ya koperative y’ abanyonzi itumye isenyuka, ubu noneho babonye umwambaro mushya

Imicungire mibi y’ umutungo wa koperative y’abanyonzi bo muri Ngoma yatumye koperative isenyuka bagakorera mu kavuyo nta mwambaro ubaranga, nyuma y’amezi Ane bashinze indi nshya “Vision cooperative” bongeye kugira umwambaro mushya.

 Iyi koperative nshya ibonye umwambaro kuri uyu wa 12/03/2013, nyuma y’amezi agera kuri ane ishinzwe kubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma n’inzego za police.

 Kugira umwambaro na nimero ibaranga,  abanyonzi bawuhawe bishimiye ko uje  gukemura ikibazo cy’abiyitiriraga abanyonzi maze bakiba imizigo y’abagenzi babatumye.

 Umuyobozi w’iyi koperative nshya “Vision Cooperative”ndikumana jean claude bakunda kwita Kabongo yavuze ko Gukora batagira umwambaro na nimero byabatezaga ibibazo byinshi by’ ubujura.

 Yagize ati ”Nkanjye nakiraga ibirego byinshi by’abibwe imitwaro yabo bavuga ko bayihaye abanyonzi. Muby’ukuri gukurikirana uwo muntu byagoranaga kuko nta numero ye yabaga izwi ariko ubu nimero ya jile twabahaye tuzi nyirayo uje uvuga nimero ye twamumenya.”

 Uyu muyobozi w’abanyonzi akomeza avuga ko kugira umwambaro ari intera ikomeye kuko abantu bose bari bamaze kubona bitagishobotse guhuza abanyonzi nanone mugihe bari bamaze kumva ko koperative ari iyabaza kubarira umutungo.

 Bamwe mubanyonzi bavuganye n’ itangazamakuru bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko ngo kije kubahesha agaciro mugihe bafatwaga nk’abajura kuko nta adresse bagiraga.

 Ishimwe Patric umwe mubanyonzi yagize ati” Ubundi benshi batinyaga kudutuma bityo ntitubone abakiriya benshi, ubu bagiye kujya batwizera kuko tubonye aderese. Ubundi ntibatwizeraga,ubu bagiye kujya baduha n’amafaranga tuyajyane n’ibindi byinshi.”

 Umwambaro w’abanyonzi bawubonye batanze amafaranga ibihumbi bitatu buri muntu ndetse n’andi igihumbi na magana atanu y’ikarita y’akazi.

 Iyi koperative yahujwe nyuma yuko bamaze hafi umwaka bakorera mu kavuyo nta buyobozi ntanumwambaro,hari hashize amezi ane bongeye guhurizwa muri koperative yiswe “Vision”.

 Abanyonzi bose bakorera mu mujyi wa Ngoma bagera hafi magana atatu.

Abahawe umwambaro ni igice cya mbere abandi  ngo bazawubona kugice cya kabili.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes