Ngoma: Imitungo ya koperative y’abanyonzi yari yaranyerejwe igiye gusubizwa

Imitungo ya koperativeUbuyobozi bwa koperative itwara abantu n’ibintu ku magare ikorera I Ngoma ”Vision cooperative” buratangaza ko ikibazo cy’imitungo ya koperative yari yaribwe n’abari abayobozi ba koperative yasenyutse ,kigiye gukurikiranwa.

 

Imitungo ya koperative yagwatiriwe n’abahoze ari abayobozi bayo ni isambu ingana hafi hegitari eshatu, kandi amafaranga bavuga ko yacunzwe nabi na perezida wari uriho.

 

Impamvu abanyamuryango ba koperative Vision bavuga ko ayo masambu yagwatiriwe n’abayobozi basize bashenye koperative, ngo ni uko ayo masambu batayasubiza  ngo bayahe ubuyobozi bwa koperative  bushya none imyaka ikaba ibaye myinshi bayihingira.

 

Ndikumana Jean Claude bakunda kwita Kabongo perezida wa koperative nshya “Vision koperative”, yatangaje ko  ikibazo cy’imitungo ya koperative kigiye gukurikiranwa.

Uyu muyobozi akomeza asobanura impamvu batahise bakurikirana iyi mitungo none amezi akaba abaye ane. Yagize ati” Twabanje kubanza kongera guhuza abanyamuryango, ikintu kitari cyoroshye kuko bari barataye icyizere cyo kuba muri koperative kubera imiyoborere mibi no guca umutungo nabi kwavugwaga kuri komite yabanje. Ubu twatangiye kubikurikirana.”

 

Munama abanyonzi n’abamotari baherutse kugirana n’ubuyobozi bwa police mu mezi abili ashize, nibwo icyo kibazo cy’ imitungo cyongeye kubazwa maze umuyobozi wa police mukarere ka Ngoma avuga ko bagiye kugikurikirana.

 

Abanyamuryango ba Vision koperative bavuga ko perezida wa koperative y’abanyonzi wari uriho witwa Safari, yabibye amafaranga agahita aguramo moto ubundi akajya kuyikoresha I Kigali.

 

Aba banyonzi kugirango birememo icyizere banakirememo abandi ngo bahinduye izina rya koperative riva ku izina rya ”amizero koperative” ryitwa Vision koperative”. Kugera ubu iyi koperative ikora neza kandi abanyamuryango bemeza ko umutungo ucungwa neza.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes