Ngarama: Abanyamuryango ba COMOGA bashyikirijwe moto

Ngarama: Abanyamuryango ba COMOGA bashyikirijwe moto

Moto zatanzwe ziri mu bwoko bwa TVS

 Kubahiriza amategeko y’umuhanda no kunoza akazi bakora ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto nibyo bizatuma babasha kwiteza imbere.

Ubu ni ubutumwa bwahawe abakora uyu mwuga bo mu murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, nyuma y’aho abanyamuryango ba koperative COMOGA bashyikirijwe moto basabye nk’inguzanyo ku bwishingizi bwa sendika.

Abahawe ibi binyabiziga batangaza ko bazishyura neza kuko nabo bakeneye iterambere ubwabo hamwe n’imiryango yabo.

Izi moto zatanzwe, imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 230. Bamwe mu bazihawe bemeza ko mbere batwaraga iz’abandi bityo bakavunika ariko ntibagire icyo bacyura.

Kuba babonye izabo ngo bizabafasha kwiteza imbere, icyerekezo cyabo ngo ni ukuva kuri moto bajya ku modoka nkuko babyivugira.

Rwabalinda Aloys uyobora koperative COMOGA mu karere ka Gatsibo, yasabye abahabwa inguzanyo za moto kujya bazikoresha neza, birinda gutwara ibiyobyabwenge no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ubutumwa nk’ubu kandi nibwo bwatanzwe na Habarurema Isaie umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, wibukije ko umucuruzi adaharanira kwihombya, kuri we ngo izi moto zikwiye gufatwa neza kugira ngo zibabere ikiraro cyo kugera kuri byinshi.

Abanyamuryango ba koperative COMOGA basabwe kugira ubunyangamugayo, cyane abayobozi birinda kurigisa imitungo y’abanyamuryango kuko aribyo bisenya amakoperative menshi.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes