Koperative ASYTRAMORWA y’abamotari yatanze mu kigega Agaciro ibihumbi 120 biyemeza ko mu minsi mike bazaba bashyizemo miliyoni

Koperative ASYTRAMORWA y’abamotari yatanze mu kigega Agaciro ibihumbi 120 biyemeza ko mu minsi mike bazaba bashyizemo miliyoni

Kuri uyu wa 15/03/2013 mu karere ka Kirehe hateraniye inama y’abatwara abagenzi kuri za moto bibumbiye ,mu ishyirahamwe ryitwa SYTRAMORWA, gahunda yabo ikaba yari ukugira ngo batere inkunga yabo mu kigega agaciro Development Fund.

Aba batwara abagenzi kuri za moto bibumbiye mu ishyirahamwe SYTRAMORWA bakaba batanze umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund, amafaranga ibihumbi 120 aho bafite gahunda yo kuzashyira muri iki kigega amafaranga agera kuri miliyoni.

umuvugizi w’iyi koperative Maître Bayisabe Irene avuga ko baje gutera inkunga yabo mu kigega Agaciro Development Fund kugira ngo n’iyi Koperative ibashe kwikemurira ibibazo by’igihugu binyuze mu bushobozi bwabo, akomeza avuga ko ari Koperative imaze igihe gito ariko ifite ubushake mu guteza imbere igihugu hamwe n’abanyamuryango bayo.

Kuri ubu abanyamuryango ba SYTRAMORWA mu karere ka Kirehe bagera kuri 380 bakaba bavuga ko bagifite ibibazo bitandukanye byo kuba abandi batwara abagenzi kuri za moto batarabumva aho usanga bababangamira mu gutwara abagenzi, Gusa umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibibazo byabo imbere y’amategeko akaba avuga ko bafite gahunda yo kubafasha mu bikorwa bitandukanye, birimo kubashakira uburyo babona za moto mu buryo bworoshye bityo bakaba batangira kugenda baziyishyurira kugeza ubwo bazagera ku rwego rushimishije.

Muri iyi gahunda yo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund baboneyeho umwanya wo gutora komite ibahagarariye mu karere ka Kirehe aho bayitoye igahagararirwa na Alexis Ndagijimana  ariwe Perezida wayo.

Umuyobozi wa SYTRAMORWA ku rwego rw’intara y’iburasirazuba Nkurunziza Jean Damascène, avuga ko kwibumbira hamwe bibafasha kwivana mu bukene bakaba kuri ubu bafite gahunda yo gufasha abanyamuryango kubona inguzanyo bityo buri munyamuryango akaba yakwigurira moto ye aho gutwara moto y’abandi.

Bakaba bahawe gahunda yo gukomeza kwigira bashaka uburyo babona inguzanyo mu bikorwa bitandukanye byabo bya buri munsi kugira ngo babe bakwiteza imbere.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes