Kayonza: Urubyiruko rurasabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo rugurizwe za moto n’ihuriro rya UNESCOM

Kayonza: Urubyiruko rurasabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo rugurizwe za moto n’ihuriro rya UNESCOM

Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza no mu ntara y’uburasirazuba muri rusange rurahamagarirwa kwibumbira mu makoperative, kugira ngo ihuriro rya koperative z’abamotari mu ntara y’uburasirazuba, UNESCOM  ribahe inguzanyo za moto.

Iryo huriro rimaze gufasha abanyamuryango baryo mu buryo butandukanye nk’uko bivugwa na Hakizimana Jean de Dieu, umujyanama muri komite nyobozi ya UNESCOM.

Avuga ko hari abanyamuryango binjiye mu ihuriro banyonga amagare bakaba baramaze kubona moto za bo, abandi bafashwa kubona imodoka bitewe n’ubushobozi bw’umunyamuryango. Iryo huriro ngo rinafasha abagore b’abamotari kubona inguzanyo ku buryo bworoshye kugira ngo na bo bagire ibyo bakora.

Ku bijyanye n’inguzanyo, ihuriro rya koperative z’abamotari mu ntara y’uburasirazuba ngo rikorana n’ibigo bicuruza ibinyabiziga biromo Akagera Motors na Rwanda Motors. Umunyamuryango ushaka moto ifite agaciro ka miriyoni imwe n’ibihumbi 24 asabwa kwishyura ibihumbi 450, asigaye akajya ayishyura buhoro buhoro nta yindi ngwate asabwe.

Uretse inguzanyo za moto, ihuriro rya UNESCOM rinafasha abanyamuryango kubona inguzanyo z’amamodoka. Umunyamuryango wahawe imodoka asabwa kwishyura 30% andi mafaranga akishingirwa n’ihuriro, umuntu wahawe imodoka akajya yishyura buhoro buhoro.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko batari bazi ko hari amahirwe nk’ayo agenewe urubyiruko, bakavuga ko bagiye gushishikariza bagenzi ba bo kwishyira hamwe kugira ngo bahabwe inguzanyo za moto biteze imbere, nk’uko Musoni Sudi yabidutangarije.

Ihuriro UNESCOM rihuriyemo koperative 41 z’abamotari zo mu turere dutanu tw’intara y’uburasirazuba. Utwo turere ni Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Kirehe na Gatsibo.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes