Kayonza: Rond Point nshya yahinduye isura y’umujyi wa Kayonza

Kayonza: Rond Point nshya yahinduye isura y’umujyi wa Kayonza

Abatuye mu mujyi wa Kayonza bemeza ko ‘Rond Point’  nshya yo muri uwo mujyi ihuza imihanda itatu mpuzamahanga yahinduye isura y’umujyi ukaba mwiza kurushaho. Mu mujyi wa Kayonza hahurira imihanda itatu, umwe uva mu gihugu cya Uganda, uva muri Tanzaniya n’undi uva mu mujyi wa Kigali.

Aho iyo mihanda ihurira n’ubusanzwe hari hubatse iyindi Rond Point, ariko ntiyari nziza nk’uko abatuye muri uwo mujyi babyemeza. Rond Point ya kera ntiyari ijyanye n’igihe nk’iyo bubatse, kandi iyo bubatse you bona ko ifite igisobanuro gifatika ku ntara y’uburasirazuba nk’uko Mugisha David abivuga.

Muri Rond Point nshya hubatsemo ishusho y’inka ya kijyambere isobanura ko intara y’uburasirazuba ari intara yihariye umwuga w’ubworozi ku buryo bw’umwihariko nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John.

Umujyi wa Kayonza ufatwa nk’irembo ry’umujyi wa Kigali, kuko abanyamahanga bava mu bihugu bya Tanzaniya na Uganda bagera I Kigali babanje kunyura I Kayonza, nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga. Iyo ngo ni yo mpamvu ubuyobozi bwafashe icyemezo cy’uko aho iyo mihanda ihurira havugururwa kugira ngo hagaragaze isura nziza y’u Rwanda.

Iyo Rond Point yavuguruwe ku bufatanye bw’akarere ka Kayonza n’ishami rya banki ya Kigali (BK) ryo muri ako karere. Akarere katanze ikibanza n’imiterere y’uko iyo rond point yagombaga kuba imeze, hanyuma banki na yo itanga isoko ryo kubakisha iyo rond point kuri Real Contractors, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza akomeza abivuga.

Twashatse kumenya amafaranga yagiye ku mirimo yo kuvugurura iyo rond point ntibyadukundira, kuko uwari umuyobozi wa BK y’i Kayonza ubwo iyo rond point yavugururwaga yabaye ahagaritswe ku mirimo ye.

Gusa n’ubwo asa n’utazi neza amafaranga kuyivugurura byatwaye, umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga byahenze kuko byatwaye amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni 15.

Ati “Icyo twe twakoze twatanze parcelle (ikibanza) tunavuga ko twifuza ko haba harimo inka, hanyuma BK itanga isoko kuri Real Contractors. BK niyo yubatse niyo izi amafaranga byayitwaye, ariko byarahenze ntabwo byatwaye mu nsi ya miriyoni zigeze kuri 15”

Abatuye I Kayonza bavuga ko iyo rond point yongereye ubwiza bw’umujyi wa Kayonza. Bamwe banavuga ko igaragaza by’umwihariko umwuga w’ubworozi ukorerwa mu ntara y’uburasirazuba, ariko ikanagaragaza ko ubworozi bugenda bugera ku banyarwanda bose babifashijwemo na gahunda ya Gir’inka yatangijwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes