Kayonza: Ihuriro ry’amakoperative y’abamotari UNESCOM ryahaye amakoperative imodoka za Coaster ku nguzanyo

Ihuriro ry’amakoperative y’abamotariIhuriro ry’amakoperative y’abatwara amapikipiki mu ntara y’uburasirazuba, UNESCOM ryahaye amwe mu makoperative ya ryo imodoka zo mu bwoko bwa Coaster (Six Cylindres) ku nguzanyo.

Iryo huriro ryatanze imodoka esheshatu zifite agaciro ka miriyoni 317 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bivugwa na Nteziyaremye Dieudonne, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya UNESCOM.

Buri koperative yahawe imodoka yasabwe kwishyura 25% by’amafaranga aguze iyo modoka, andi akazajya yishyurwa buhorobuhoro imodoka yaratangiye gukoreshwa.

Abahawe imodoka ngo batangiye banyonga amagare, nyuma baza gufashwa kubona amapikipiki ku nguzanyo babifashijwemo na UNESCOM n’abafatanyabikorwa ba yo bo ku rwego rw’igihugu. Nyuma yo kuva ku mapikipiki bakaba bahawe imodoka nk’uko Nsengiyumva Sudi wo muri koperative ubumwe Motard Kigabiro abivuga.

Agira ati “N’ubwo mubona baduhaye imodoka twatangiye tunyonga amagare tuzamuka gake gake tugera ku mamoto, na yo tuyavuyeho tugeze ku rwego rw’amamodoka kugira ngo ziteze imbere abanyamuryango ba koperative yacu n’ihuriro ryacu muri rusange”

Nsengiyumva akomeza avuga ko ihuriro UNESCOM rifatiye runini koperative z’abamotari, kuko koperative yose iryinjiyemo ifashwa kubona moto z’abanyamuryango ku nguzanyo bakajya bakora bazishyura.

Ni ku nshuro ya kabiri iryo huriro ritanga imodoka ku makoperative aryibumbiyemo. Ku nshuro ya mbere ryari ryatanze izindi modoka eshatu zo mu bwoko bwa Dynah zifite agaciro ka miriyoni 112 z’mafaranga y’u Rwanda, nk’uko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya UNESCOM akomeza abivuga.

Uwo muyobozi anavuga ko gutanga imodoka bizakomereza no ku yandi makoperative, ariko hakaba hari na gahunda yo gushaka icyarushaho guteza imbere abanyamuryango b’iryo huriro ku buryo bazarenga n’urwego rw’imodoka bakagera ku bundi bukungu bwisumbuyeho ugereranyije n’imodoka.

UNESCOM ngo irateganya gushyiraho sosiyete izajya itwara abagenzi n’imizigo ya bo. Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iryo huriro Nteziyaremye Dieudonne akomeza avuga ko ibyo bizajyana no gufasha abanyamuryango b’iryo huriro kubona amazu bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes