Kamonyi: Abagenzi bo mu muhanda wa Rugobagoba – Mugina, binubira itendeka rya Tagisi zihakorera

Kamonyi: Abagenzi bo mu muhanda wa Rugobagoba – Mugina, binubira itendeka rya Tagisi zihakorera

Abagenzi bakoresha umuhanda wa Rugobagoba – Mugina, binubira abashoferi babatendeka mu modoka kuko bituma bagenda nabi  kandi nta n’ikigabanuka ku giciro cy’urugendo. Ubuyobozi buvuga ko abo batendeka baba bacungana na Polisi kuko ibafashe yabahana.

Mu gihe tagisi ya Minibusi yemerewe gutwara abagenzi 18, amwe mu matagisi akorera mu muhanda wa Rugobagoba – Mugina, atwara abagenzi bagera kuri 25 muri Minibusi. Abagenzi batendekerwaho ntibabyishimira kuko baba bahagurutse bicaye neza, bagera mu nzira bagashyiramo abandi.

Umwe mu bakunze gukorera ingendo muri uwo muhanda, atangaza ko gutendeka byabaye umuco. Ngo ikibababaza ni uko hari abagenzi batabibonamo ikibazo, maze hagira ushatse kwiyama umushoferi gutendeka abandi bakamwiyama.

Muri abo bagenzi hari abavuga ko iyo batendekeweho bagera iyo bajya, zimwe mu ngingo zahinamiranye. Ibyo ngo bituma iyo hari ufite urundi rugendo rw’amaguru, arukomeza agenda nk’umurwayi. Abo bagenzi kandi usanga binubira ko abashoferi babatendeka kandi igiciro kigahora ari kimwe cy’amafaranga 600 (600frw).

Umushoferi ukorera muri uwo muhanda twaganiriye, avuga ko gutendeka babiterwa no gushaka inyungu kuko ngo usanga amafaranga y’urugendo yateganyijwe muri uyu muhanda ari make. Ati “buriya ayo dutendekera ni yo nyungu yacu, naho ubundi igiciro cy’itike ni gito”.

Rwiririza Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina, avuga ko ubusanzwe Polisi icungana n’imodoka zica muri uwo muhanda. Abatendeka bakaba ari ababa babaciye mu cyuho.

Ku bijyanye n’igiciro, Rwiririza avuga ko igiciro cy’amafaranga 600frw atari make, kuko n’imodoka ziva i Kigali za sosiyeti itwara abagenzi Internationale, zihagendera amafaranga 1000frw. Ngo “ubwo rero kuva I Robagoba ku mafaranga 600frw si igihendo”.

Uyu muyobozi arasaba abagenzi kujya batanga amakuru ku modoka zitendeka, ubundi bagaharanira ko uburenganzira bwa bo bwubahirizwa. Arasaba n’abashoferi kwirinda gukorera ku jisho.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes