Huye: Abamotari barashishikarizwa kunoza umurimo wabo

Huye: Abamotari barashishikarizwa kunoza umurimo waboMu rwego rwo gushishikariza abanyehuye gutanga serivisi nziza, itsinda ry’Akarere ka Huye ryahawe inshingano yo gufasha abanyehuye gutanga serivisi nziza, rigenderera abatanga serivisi rikabagira inama. Kuwa 26/2/2013, abamotari ni bo bari batahiwe.

Mu biganiro abahagarariye abamotari bagiranye n’itsinda ryo muri aka Karere ka Huye rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi, bibukijwe ko kuba bahura n’abagenzi benshi, baba abo mu Karere ka Huye cyangwa abagenzi baba bahaje, imyitwarire yabo hari isura isiga Akarere kabo.

Urugero ku myitwarire idahwitse bahawe ni ukuba hari igihe abamotari batsa moto bameze nk’abakanga abatwara ibindi binyabiziga, ku buryo bishobora gutera impanuka. Ikindi kandi ngo batambukira ku modoka aho babonye, akenshi bakanyura iburyo kandi atari byo. Ngo hari n’igihe batambukira ku modoka mu ikoni.

Ngo hari n’abamotari bagaragaza ikinyabupfura gikeya ku bagenzi, hakaba n’abo usanga bambaye imyambaro cyangwa jire (gilet) zisa nabi. Ku bw’ibyo rero, bibukijwe ko kwitwara neza mu muhanda bubahiriza amategeko agenga imyitware yaho, kugaragaza ikinyabupfura ku bo batwara ndetse no kugira isuku ari ingenzi mu kazi kabo.

Bugingo Vedaste, umunyamabanga wa koperative COTTAMOHU, imwe mu makoperative y’abamotari bakorera mu Karere ka Huye, yavuze ko kuba abaza gukora ubumotari baturuka ahantu hatandukanye, rimwe na rimwe bakaba batazi uko bitwara neza ku bakiriya, ari byo bituma hari ababinubira. Ibyo ariko, ngo bagerageza kubishakira umuti.

Yagize ati “hari uza yararagiraga, hari uza yari umuboyi,  hari n’uba yariviriye za nyaruguru iyongiyo, … atazi ibijyanye n’imyitwarire yo mu muhanda. Kwigisha ni uguhozaho. Iyo twakoze inama tubivugaho. Tugira n’abasekirite duhemba, bareba imyitwarire y’abamotari, uwitwaye nabi akabihanirwa.”

Abahagarariye abamotari kandi bemeranyijwe n’iri tsinda ryabasuye ko umunsi bazagira inama nk’abamotari bose,  na bo bazabatumira, kugira ngo babaganirize ibijyanye no gutanga serivisi nziza.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes