Gakenke: Abaturage ba Razi bakeneye kuva mu bwigunge

Abaturage bo mu Kagali ka Razi mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke  bari mu bwigunge  buterwa no kutagira urutindo rubahuza n’umurenge wa Muyongwe bahana imbibi.

Abaturage bo muri ako kagali bambuka umugezi wa Razi bakajya kunywera mu Gasantere ka Gasiza, Umurenge wa Muyongwe  ndetse bakanaharema isoko dore ko ari ryo ribegereye ariko uwo mugezi nta rutindo ufite.

Iyo wuzuye cyangwa umuntu akahanyura yasinze haba hari impungenge z’uko wamutwara. Urugero rutangwa ni uko hagati muri uku kwezi umuturage wo muri ako Kagali ka Razi yaguye muri uwo mugezi yasinze, abatabaye basanga yarangije gupfa.

Umwe mu baturage bo mu Kagali ka Razi yatubwiye ko uwo mugezi umaze guhitana abantu barindwi bityo bifuza ko bafashwa kugira ngo babone urutindo rubahuza n’abaturage bo mu Kagali ka Gasiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo avuga ko icyo kibazo bakizi ariko gisaba ubushobozi buhambaye kandi butateganyijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Uyu muyobozi yongeraho ko abayobozi b’imirenge ibiri n’abaturage bashyize hamwe bakwishyiriraho iteme riciriritse ry’ibiti mu gihe akarere katarabasha gukora iteme rikomeye ry’ibyuma.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes