Abanyaburera basabwa gufata neza imihanda kuko kuyikora bihenda

Abanyaburera basabwa gufataUmuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere gufata neza imihanda iri muri ako karere, bayirinda ibiza n’ibindi byose bishobora kuyangiza kuko kuyikora bihenda.

Akarere ka Burera gaherereye ahantu h’icyaro. Umuhanda wa kaburimbo uva mu mujyi wa Musanze ugana ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, niwo wonyine wa kaburimbo unyura mu karere ka Burera.

Nubwo ariko ako karere kari ahantu h’icyaro kagaragaramo imihanda y’ibitaka ikoze neza, kuburyo bayihaye akabyiniriro ka “kaburimbo itukura” kubera ko imodoka iyigenda ho ikamera nkaho iri kugenda kuri kaburimbo isanzwe.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko hakorwa ibishoboka kugira ngo iyo mihanda iba yakozwe itangirika kuko kuyikora neza bitwara amafaranga menshi.

Akomeza avuga ko hari amashyirahamwe ahora atunganya imihanda migari ihuza akarere ka Burera n’utundi turere, igahora imeze neza.

Mu karere ka Burera, iyo ari mu gihe cy’imvura inkangu zikunze kwangiza iyo mihanda zigatuma imodoka zidahita ariko ayo mashyirahamwe ahita ayitunganya ikongera ikaba nyabagendwa.

Sembagare akomeza asaba abanyaburera gukomeza gufata neza iyo mihanda bayirinda icyo aricyo cyose cyayangiza ndetse banafata neza ibiraro.

Yongera ho asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo muri Burera “guhoza imitima yabo ku mihanda”, bakoresha imiganda ku mihanda imwe iba yarangiritse.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes