Abantu 30 baguye mu mpanuka, abandi basaga 200 barakomereka muri Gashyantare

Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko gusa mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, abantu 30 bitabye Imana baguye mu mpanuka z’ibinyabiziga, abandi bagera kuri 204 barakomereka bitewe ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda ku batwara ibinyabiziga.

Gusa tariki ya  4 na 5 Werurwe uyu mwaka wa 2013, abantu 6 basize ubuzima mu mpanuka mu gihe abandi bakomeretse bikomeye; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza. Ikigaragara ni uko izo mpanuka zirimo kwiyongera ahanini bitewe n’uburangare  no kutubahiriza amategeko agenga umuhanda.

CIP Paul Butera, umuyobozi ushinzwe impanuka zo mu muhanda atangaza ko izo mpanuka zambura ubuzima abantu batari bake  zikururwa n’ abakoresha umuhanda cyane cyane abamotari batwara nabi, biruka kandi batubahiriza ibimenyetso byashyizwe mu mihanda.

CIP Butera akomeza avuga ko impanuka zishobora gukumirwa igihe cyose abatwara ibinyabiziga bitwararitse bakayobora ibinyabiziga neza.

Ati: “ Impanuka zo mu muhanda zishobora gukumirwa ku buryo bworoshye niba abashoferi bubahirije amategeko agenga umuhanda. Abashoferi n’abamotari baributswa kwitonda bakirinda kuvugira kuri terefone igihe batwaye.”

Abagenzi baributswa ko bagomba gufasha polisi gukumira impanuka bahanahana amakuru na polisi bakoresheje imirongo itishyura mu gihe  abashoferi babatwaye  nabi mu muhanda ku buryo bwateza impanuka.

Abagenzi na bo barasabwa kuba maso igihe bagiye kwambuka ahagenewe abagenzi bakareba neza aho imodoka igeze kugira ngo badateza impanuka.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes