Rwimishinya: Abaturage barishimira umuhanda leta igiye kubakorera

Abaturage barishimira umuhandaAbaturage bo mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza barishimira umuhanda leta igiye kubakorera. Abo baturage bari bahanze umuhanda w’ibirometero bigera ku munani kugira ngo bajye bashobora guhahirana na bagenzi babo bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

Uwo muhanda wanatumye umurenge wa Rukara uba uwa kabiri ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’umuganda yari yateguwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu umwaka ushize wa 2012.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr. Alexis Nzahabwanimana, yabwiye abaturage b’i Rwimishinya ko leta izabakorera neza uwo muhanda w’ibirometero umunani bihangiye kugira ngo bajye bahahirana n’abaturanyi babo bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo nta nkomyi.

Umuhanda abo baturage bahanze bawukoze neza, ariko umanuka ku musozi uhanamye ku buryo byagorana kuwumanukamo imvura yaguye nk’uko Dr Nzahabwanimana yabivuze tariki ya 01/02/2013 aganira n’abo baturage ku munsi w’intwari.

Yagize ati “(…) Imvura iguye ntabwo nizeye neza ko umuntu yakwihuta muri uyu muhanda. Kugira ngo umuntu azashobore no kwihuta mu mvura, hari ibyo tworosaho, ubundi bituma umuntu ashobora no kwihuta mu mvura cyangwa ku izuba, na byo tuzabishyiraho”

Abaturage b’i Rwimishinya bavuga ko bashimira leta cyane ku bwo kubazirikana, bakavuga ko bigaragaza ko leta yahaye agaciro imbaraga bakoresheje bahanga uwo muhanda.

N’amarangamutima menshi cyane, umukecuru witwa Mukarushema Gaudence avuga ko anezerewe cyane kubera ko uwo muhanda ugiye kuzakorwa. Yagize ati “Turanezerewe cyane, biradushimishije cyane n’umwana na buri muntu wese, dushimishijwe na kaburimbo, nk’uko bari babidusezeranyije none birashobotse. Mubwire Kagame muti uri Intore ikomeje imihigo”

Uwo mukecuru avuga ko yizeye ko leta izanageza abaturage b’i Rwimishinya ku bindi bikorwa byinshi by’amajyambere birimo n’amashanyarazi.

Umuhanda abo baturage b’i Rwimishinya bihangiye watumye umurenge wa Rukara uhabwa igikombe na sheik y’amafaranga miriyoni imwe n’ibihumbi 200.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes