Nyanza: Ahantu hafatwa nk’ingusho ku banyamaguru hashyizwe dos d’Ane

 

Nyuma y’uko hagaragariye impanuka ziterwa n’umuvuduko mu mujyi wa Nyanza ahantu hafatwa nk’ingusho hatangiye gushyirwaho Dos d’Ane mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abahatuye n’abahagenda.

Ahantu hashyizwe izo dos d’ane ni hafi y’ibigo by’amashuli, insengero, amabanki, utubari n’ahandi hegereye umuhanda kandi bigaragara ko zari zikenewe mu rwego rwo kuhagabanya umuvuduko w’ibinyabiziga.

 

Nyanza: Ahantu hafatwa nk’ingusho ku banyamaguru hashyizwe dos d’Ane

Imirimo yo gushyira Dos d’Ane mu mujyi wa Nyanza yatangiye

Izo dos d’ane ziri gushyirwa mu muhanda uturuka ahitwa ku Bigega werekeza mu mujyi rwagati wa Nyanza ukagera ku Ngoro yo Rukali unyuze ku kigo gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi( EWSA)  ishami rya Nyanza nk’uko Ntabareshya Jerome umukozi wa VEKAR Construction yatsindiye iryo soko ryo gutunganya iyo mihanda abivuga.

Yakomeje avuga ko usibye gushyira izo dos d’Ane mu mihanda yo mu mujyi wa Nyanza hanashyizweho ibyapa birangira abatwaye ibinyabiziga gutangira kwitwararika ngo bagabanye umuvuduko mbere y’uko bazigeraho. Bimwe mu birango byahashyizwe ni inyuguti nini zandikishijwe ibara ry’umuhondo mu muhanda mu magambo agira ati: “AHEAD HUMP”.

Abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Nyanza bo bavuga ko izi dos d’Ane zizagabanya impanuka muri uwo mujyi zaterwaga ahanini n’umuvuduko w’abashoferi.

Dos d’ane zirimo gukorwa zije ziyongera ku zindi zakozwe mu mwaka wa 2012 zIgashyirwa  hafi y’ibiro by’akarere ka Nyanza n’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza hakunda kuba abantu benshi  baba baturutse mu byerekezo bitandukanye by’umuhanda ari urujya n’uruza.


				

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes