Nyamasheke: Akarere karazenguruka imirenge gasuzuma imihanda yakozwe n’Umufatanyabikorwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bufatanyije n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’akarere ka Nyamasheke (JADF) bari mu gikorwa cyo gusuzuma ibikorwa byo gukora imihanda byakozwe n’Umuryango HELPAGE, nk’umufatanyabikorwa w’aka karere ugafasha gutunganya imihanda itandukanye ndetse no kwita ku bidukikije.

Iri suzuma rikaba riri muri gahunda y’akarere ka Nyamasheke yo kugira ngo harebwe koko ko ibyo abafatanyabikorwa basezerana gukora muri aka karere babikora uko bikwiye.

Igikorwa  cyo Nyamasheke: Akarere karazenguruka imirenge gasuzuma imihanda yakozwe n’Umufatanyabikorwagusuzuma iyi mihanda ikorwa n’Umuryango HELPAGE cyatangiye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 19/02/2013.

Kuri uyu wa kabiri, hakaba hagenzuwe imihanda ireshya n’ibilometero 60 ikaba ibarizwa mu mirenge ya Ruharambuga, Karengera, Bushenge, Shangi na Nyabitekeri.

Nyuma y’urugendo rwo gusuzuma iyi mihanda rwageze ku masaha 5, Umuhuzabikorwa w’Umuryango HELPAGE mu Ntara y’Iburengerazuba Muvunyi Jean Damascene yatubwiye ko intego y’uru rugendo ari ukunoza imikoranire myiza uyu Muryango ufitanye n’akarere ka Nyamasheke kugira ngo akarere nka nyir’ibikorwa kamenye ibigakorerwa ndetse habeho kungurana ibitekerezo ku byanozwa kurushaho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iteramnbere, Bahizi Charles wakurikiranaga iri suzuma yadutangarije ko bashima Umuryango HELPAGE kuko ukora ibishoboka kugira ngo utunganye imihanda wiyemeje gukora muri aka karere. Bahizi kandi avuga ko n’aho bigenda bigaragara nk’ingorane zo gutenguka ndetse n’amateme agenda asenyuka, uyu muryango ugaragaza ko utewe ubwira no kubikemura kandi byose bikajyana no kubungabunga ibidukikije.

Imihanda yakozwe irimo gusuzumwa imikorerwe yayo, yose irareshya n’ibilometero 93,7 ndetse hakaba hateganwa gukorwa undi mushya ureshya n’ibilometero 10. Kubaka uyu muhanda ndetse no gukomeza gufata neza iyamaze gukorwa bikaba biteganyirijwe ingengo y’imari igera kuri miliyoni 450 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20/02/2013, iri tsinda rigenzura rirakomereza mu yindi mirenge irimo imihanda yakozwe n’uyu Muryango HELPAGE.

HELPAGE ni umuryango utegamiye kuri leta utera inkunga uturere ukoreramo mu bijyanye no gufata neza imihanda ndetse no kwita ku bidukikije. Mu Ntara y’Iburengerazuba ukaba ukorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes