Ngororero: Umuvuduko ukabije niwo utera impanuka nyinshi

 

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gashyantare, 2012 mu mudugudu wa Birambo, akagali ka Cyome umurenge wa Gatumba habereye impanuka yakozwe n’imodoka yo mubwoko bwa DYNA yari itwaye inka yerekeza mu karere ka Musanze.

Nkuko twabitangarijwe n’abaturage barebaga iyo mpanuka iba, ngo iyo modoka ifite nomero iyiranga RAB868P ngo yari ifite umuvuduko mwinshi maze igeze ahantu hari ikorosi inanirwa kurikata iboneza kunkombe z’ikibaya cya Nyabarongo.

Ngororero: Umuvuduko ukabije niwo utera impanuka nyinshi

Kubwamahirwe ariko ari inka ya kijyambere yari muri iyo modoka ari n’umushoferi wayo basigaye amahoro ndetse babona n’indi modoka ibajyana mu karere ka Musanze iyo yakoze impanuka yerekezagamo.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Ngororero buhora busaba abatwara ibinyabiziga muri uwo muhanda kudakoresha umuvuduko mwishi bitewe n’amakorosi menshi kandi manini ari muri uwo muhanda, kuburyo impanuka nyinshi ziwubera mo zibera mu makorosi kandi bikagaragara ko abashoferi bananiwe guhagarika imodoka kubera umuvuduko.

Aho iyo modoka yakoreye iyo mpanuka hakunda kubera impanuka nyinshi kubera imiterere yahoo, kuburyo iyo yabaye ari iya kabiri mucyumweru kimwe gusa.



				

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes