Mahoko: kutubahiriza amategeko ya gare bitera amakimbirane

Mahoko: kutubahiriza amategeko ya gare bitera amakimbirane

Imodoka ziri muri gare ya Mahoko

Abagenzi n’abatwara imodoka bakorera muri gare ya Mahoko binubira amakimbirane y’abashaka abagenzi n’abashoferi kuko biteza umutekano mucye. abagenzi bakoresha iyi gare kimwe n’imidoka z’amataxi zizwi ku izina rya twegerane.

Bamwe mu bagenzi bavuga ko abashoferi batwara abagenzi nabi babatanguranwa mu gihe abitwa abakarasi bayobora abagenzi mu mudoka babashushubikanya ndetse bikaviramo bamwe guta ibintu byabo no kwibwa.

Nyuma y’aho bigaragariye ko  hatangiye kuboneka akavuyo no kutubahiriza amabwiriza agenga iyi gare, ubuyobozi bw’umurenge na polisi begereye abatwara amataxi hamwe n’abakorera muri iyi gare baganira uburyo iki kibazo cyacyemuka, gusa impaka nyinshi ziterwa naho guhagarika imodoka binjiza abagenzi kuko abenshi bashaka kwinjiriza abagenzi aho babasanze kandi hagomba kubahirizwa amategeko.

Sebikare jean, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama iyi gare iherereyemo avuga ko ingamba zafashwe zisaba buri taxi kwinjiriza abagenzi muri gare ahandi hose hakaba hatemewe kuri twegerane, naho kubirebana n’amategeko polisi ikazakora akazi kayo.

Ku kibazo cy’abakarasi bashushubikanya abantu basabwe kubahiriza umutekano w’abagenzi ndetse byemeza ko umukarasi yahabwa amafaranga 200 yinjirije taxi abagenzi, mu gihe abatwara amataxi basaba ko amafaranga abasora binjiye muri gare angana na 300 yagabanywa,  byo bikaba byaremejwe gutyo.

Gare ya Mahoko iri mu murenge wa Kanama ikaba yarimuwe aho yakoreraga ijyanwa ahandi hitaruye aho yarisanzwe hari hafunganye kubera ubwinshi bw’imodoka n’abagenzi.

Nubwo hacyemuwe ikibazo cy’amataxi atwara abagenzi harakinubwa ikibazo cy’amagare atwara ibirayi, imboga n’amata biva Gishwati no mu mirenge ya Kanzenze, Mudende na Nyakiriba agatera impanuka mu muhanda nawo usa n’umanuka, polisi ikaba isabwa kuba mu muhanda cyane no kugira inama abatwara amagare kugira ngo bagabanye kwihuta kuko biri mubiteza impanuka.


				

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes