Huye: Utunozasuku twaba tugiye kongera kwifashishwa

Huye: Utunozasuku twaba tugiye kongera kwifashishwa I Huye, utunozasuku twakoreshejwe mu gihe kitarenze icyumweru, hanyuma abamotari bahagarika kuzajya baduha abagenzi ngo batwifashishe. Abamotari ariko ngo baherutse gusabwa kongera kudukoresha, kandi na bo biyemeje kuzongera kudushaka kuko ngo impamvu batatwifashishaga ari uko aho batugurira twari twahashize.

Icyakora, ibijyanye no kuba impamvu abamotari b’i Huye batatwifashisha ari ukubera ko ntatwo bari bafite, amakoperative y’abamotari akorera i Huye ari yo COTTAMOHU na CIM ntabivugaho rumwe.

Umukesha Redempta, umucungamutungo wa koperative CIM, avuga ko nyuma yo gusabwa kongera kwifashisha utunozasuku bo bari badufite ariko bakaba batarahise batangira kutwifashisha kubera ko COTTAMOHU bo ntatwo bari bafite.

Yagize ati “mu makoperative asa n’aturanye, baba bameze nk’abakeba. Abamotari bakimara gusabwa kongera kwifashisha utunozasuku, perezida wa CIM yamanitse amatangazo asaba abamotari kuza kutugura, ariko abo muri COTTAMOHU batangira kuvuga ko abakozeho, ko bazanye utunozasuku bo ntatwo bafite”.

Ibi rero ngo byatumye CIM iba iretse kudukoresha, igategereza igihe muri COTTAMOHU bazatuzanira. Icyakora, ubwo kuwa 26/2/2013 twabazaga abo kuri COTTAMOHU igihe bazatuzanira, umunyamabanga w’iyi koperative ari we Bugingo Vedaste, yatubwiye ko perezida yari yagiye kudushaka i Kigali.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes