Huye: amasosiyete atwara abantu yihatira gutanga serivisi nziza

 

Ibi Huye: amasosiyete atwara abantu yihatira gutanga serivisi nzizabyavuzwe n’abagize itsinda ry’Akarere ka Huye rishinzwe kugenzura imitangire ya serivise kuri uyu wa 7/2/2013. Hari nyuma yo kuganira n’abahagarariye Sotra, Horizon na Volcano, amwe mu masosiyete atwara abantu  abavana cyangwa abajyana mu yindi mijyi yo mu Rwanda, abakuye i Huye.

Buranga Umulisa Assumpta, umuyobozi w’iri tsinda ry’Akarere rigenzura imitangire ya serivisi, avuga ko muri rusange inama aya masosiyete yagiye agirwa yazikurikije, hakaba hakiri bikeya atarageraho.

Agira ati “muri rusange, icyo aya masosiyete atarageraho ni ukwifuriza abagenzi urugendo ruhire nyuma yo gukata amatike. Ntibaranashyiraho aho abagenzi bata imyanda igihe bari mu modoka (poubelle).”

Aya masosiyete yari yanasabwe kwifashisha ikoranabuhanga mu gukata amatike (ticket électronique), mu rwego rwo kwirinda ko hagira abakiriya babura imyanya nyamara barishye bitewe n’uko hagurishijwe amatike menshi.

Uretse Volcano isanganywe ubu buryo, Sotra na Horizon na bo batangiye gushaka uko bakwifashisha ubu buryo.

Aya masosiyete yagenderewe nyuma y’inama yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku itariki ya 4/1/2013, bagasabwa kugena umuntu ukinga imodoka akanifuriza abagenzi urugendo rwiza,  gushyiraho aho abagenzi bashobora kujugunya imyanda igihe bari mu modoka no kwandika ahagaragara nomero umugenzi utanyuzwe na serivisi ahawe yakwitabaza.

Abatwara abantu kandi bari basabwe gushyiraho uburyo bwo gutanga amatike hifashishijwe ikoranabuhanga, gusaba abashoferi kutarenza umuvuduko basabwa no kubuza abashoferi kwitaba cyangwa guhamagara kuri telefone kandi batwaye imodoka.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes