Huye: Abamotari bifuza ko abagenzi ari bo bajya bariha utunozasuku

Huye: Abamotari bifuza ko abagenzi ari bo bajya bariha utunozasukuUtunozasuku twifashishwa n’abagenzi bagenda kuri moto mu rwego rwo kubarinda kuba bakwanduzanya indwara zinyuranye. Nyamara, kuba abamotari ari bo batugura bakatugenera abagenzi, ntibabyishimira kubera ko bibahombya.

Umumotari ukorera i Huye witwa Bizimana yagize ati “gutwara umuntu umukuye mu mujyi wenda ajya mu Rwabuye, ni amafarana 300. Witegereje, akanozasuku kamwe tugafatira amafaranga 40. Kuba n’igiciro dutwariraho abagenzi kitiyongera, rimwe na rimwe bakaduhenda banga kugendera kuri aya 300, biraduhombya”.

Uwitwa Bugingo Vedaste we abona abagenzi ari bo bajya batanga amafaranga y’utunozasuku. Agira ati “twebwe imbogamizi tubona ku tunozasuku, ni uko gakoreshwa rimwe. Icyo mbona cyaba cyiza, ni uko ku giciro cya moto hajya hiyongeraho amafaranga y’akanozasuku.”

Abagenzi twaganiriye babona ko kugira ngo isuku yari igamijwe hashyirwaho utunozasuku ishoboke, ari uko bajya batwigurira baduhawe n’abamotari, ariko bakadutwara kuko baba batuguze.

Uwitwa Gatete Jean Nepo yagize ati “mbona umuntu yajya yishyura moto hamwe n’igiciro cy’akanozasuku, ariko akagatwara akaba yazakifashisha ikindi gihe. Yasubira gutega yakibagiwe, akagura akandi.”

Nyamara, kugira ngo umumotari ahabwe utundi tunozasuku, agomba kubanza kwerekana utwo yari yahawe twamaze gukoreshwa.

Buranga Assumpta umukozi mu Karere ka Huye ukuriye itsinda ryo kugenzura itangwa rya serivisi nziza muri aka karere ati “njye numva icyaba cyiza ari uko abashyizeho akanozasuku bakongera bakabinoza, kuko niba umumotari akaguze ntakishyurwe ni igihombo kuri we. Ubundi umugenzi ni we ukenera akanozasuku. Habayeho kutakishyura, byaba ari ibibazo.”


Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes