Horizon Express yakemuye ikibazo cy’umuvuduko

Horizon Express yakemuye ikibazo cy’umuvuduko

Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi akenshi bahanirwa umuvuduko, nyamara ntibibabuza kwiruka ku buryo witegereje neza, inyinshi mu mpanuka ziba zaturutse ku muvuduko. Horizon Express yo iki kibazo yagikemuye ishyiraho uburyo bwo kumenya abashoferi bayo bavuduka.

Batangiriye rero ku modoka zikora urugendo Butare-Kigali, bashyize muri izi modoka akuma kagenzura umuvuduko abashoferi bagenderaho, ku buryo iyo bagendeye ku muvuduko utemewe bihita byiyandika muri telefoni y’ubayobora.

Urengeje umuvuduko usabwa rero, n’ubwo polisi yaba itamubonye ngo imuhane, umuyobora we ubwe aramwihanangiriza. N’ubwo nta wurirukanwa kubera umuvuduko, ngo biteganyijwe ko uzihanangirizwa kenshi atisubiraho azagera aho akirukanwa.

Kuva aho iyi sosiyete yashyiriyeho ubu buryo, abashoferi ngo basigaye birinda kuvuduka cyane kuko baba bazi ko n’ubwo babasha kwihisha ijisho ry’umupolisi akenshi riba riri ku birometero byinshi, dore ko abagenda no mu modoka bagenda baburirana ku buryo baba bazi aho abapolisi baherereye, batazacika ijisho ry’akuma kabagenzura kari mu modoka batwara.

Aka kuma karega umushoferi uvuduka wo muri Horizon express, uretse gutuma hamenyekana umushoferi wirukanka, kazaca n’impaka abashoferi bashobora guteza bavuga ko abapolisi babaciye ibihano ku bw’umuvuduko bababeshyera.

Iyaba sosiyete zitwara abantu zose zagiraga bene iri genzura, ahari impanuka ziterwa n’umuvuduko mu muhanda zashira. N’abandi bayobozi bifuza ko serivisi zabo ziba nziza, bakanatanga icyizere ku bakiriya babo, bazarebere kuri Horizon Express.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes