Gatsibo: Barasabwa kwirinda impanuka zibera mu muhanda

Abaturage barasabwa kujya bambukira ahabugenewe

Abaturage barasabwa kujya bambukira ahabugenewe

Kutarangara ku buzima no kwigisha abana imikoreshereze y’umuhanda nibwo butumwa bwahawe abaturage n’abatwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda munini wa kaburimbo uturuka Kagitumba ukagera i Kigali bo mu karere ka Gatsibo, hari mu muhango wo gusoza icyumweru cya “Community Policing” mu karere ka Gatsibo.

Mu rwego rwo kugabanya impanuka zibera muri aka gace, hashyizwe imirongo mu muhanda wa Rwagitima igaragaza aho abanyamaguru bambukira.

Mu kiganiro kijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda, kimwe mu bindi byatanzwe mu cyumweru cya “Community Policing” mu karere ka Gatsibo, Chief inspector Victor Rubamba umuyobozi wa Polisi y’igihugu muri aka karere yasabye abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza ibyapa kugira ngo barengere ubuzima bw’abanyamaguru.

Kuri we ngo impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko mwinshi ku bayobozi b’ibinyabiziga hiyongereyeho uburangare bwo kutareba ibyapa ngo bubahirize icyo bisobanura.

Ubu butumwa bwagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimpuhwe Esperance, wanasabye abakoresha umuhanda bose kuwitondera, birinda uburangare.

Kuba icyumweru gishize hari abantu 2 harimo n’umunyeshuri bapfuye bazize impanuka, uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwigisha abana babo kwitondera umuhanda. Gusa ariko na none ngo buri wese akwiye gushishoza mu gihe yambukiranya umuhanda kimwe n’uko n’umushoferi agomba kumenya ko atwaye abantu kandi bafite ubuzima mu gihe we yanze ubwe.

Iyi mirongo igiye gushyirwa ahantu hose hari icyapa kiyigaragaza ngo iramutse yubahirijwe n’abakoresha umuhanda bose impanuka zibera mu murenge wa Rugarama by’umwihariko ahitwa Rwagitima zashira.

Iki cyumweru mu karere ka Gatsibo kikaba cyasojwe no gushyira imirongo igaragaza inzira y’abanyamaguru mu muhanda wa Rugarama.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes