Burera: Polisi isaba abashoferi n’abamotari kudatwara abantu bafite forode

Burera: Polisi isaba abashoferi n’abamotari kudatwara abantu bafite forode Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera isaba abashoferi b’imodoka ndetse n’abamotari bakoresha umuhanda Cyanika-Musanze gukurikiza amategeko y’umuhanda badatwara abantu bafite forode cyangwa abandi bantu bakoze ibindi byaha.

Ku cyumweru tariki ya 17/02/2013, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Community Policing mu karere ka Burera, abashoferi, abamotari ndetse n’abaturage basobanuriwe uburyo bagomba gukoresha umuhanda uko bikwiye.

Iyo gahunda yibanze cyane ku bakoresha umuhanda Cyanika-Musanze. Uwo muhanda urimo kaburimbo kandi ni mpuzamahanga kuko ukoreshwa n’imodoka ndetse n’abantu bajya cyangwa bava muri Uganda banyuze ku mupaka wa Cyanika uri mu karere ka Burera.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yasobanuriye abakoresha uwo muhanda bose kuwukoresha neza bubahiriza amategeko y’umuhanda. Abagendesha amaguru basabwe kugendera ahagenewe kugenda abanyamaguru.

Abashoferi bakorera mu muhanda Cyanika-Musanze bakunze gutunga agatoki abaturage baturiye uwo muhanda ko bawukoresha nabi kuburyo bagendera mu muhanda rwagati kuburyo bikurura impanuka.

Uwo muhanda ariko ni muto mu bugari kuburyo nta hantu hagendera abanyamaguru hagaragara. Kuburyo abawukoresha bifuza ko wakwagurwa.

Spt Francis Gahima, ushinzwe ubugenzacyaha mu ntara y’amajyaruguru akaba n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyo ntara, by’umwihariko yasabye abashoferi, cyane cyane abatwara twegerane, ndetse n’abamotari, kwirinda gutwara abantu bafite forode cyangwa se abandi bantu bakoze ibyaha kandi babazi.

Umuhanda Cyanika-Musanze ukunze kugaragara mo abantu benshi bakora forode bita “Abafozi” muri ako gace. Bambutsa ibicuruzwa bitandukanye babikuye muri Uganda ariko batabisoreye.

Spt Francis Gahima asaba abo bashoferi ndetse n’abamotari kujya batanga amakuru mu gihe babonye abantu nkabo bafite forode cyangwa bakoze ibindi byaha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru yabasabye kandi gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo birinda gutwara basinze, banirinda umuvuduko mwinshi.

Umuhango wo gusoza icyumweru cyahariwe Community Policing mu karere ka Burera waranzwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abapolisi bakorera mu karere ka Burera ndetse n’abamotari. Uwo mukino warangiye abapolisi batsinze abamotari ibitego 5 kuri kimwe.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes