Rwanda | Rusizi: ABANYAMURYANGO BA KOPERATIVE COTRAMU BAYITEZEHO BYINSHI

Abibumbiye muri koperative ishinzwe gutwara abantu n’ibintu ifite icyicaro mu murenge wa Mushaka, baratangaza ko bayitezeho byinshi, birimo uko abari abanyonzi na  bo bazabasha guhindura ubuzima bakava ku gutwara amagare bagatwara amapikipiki ndetse n’amamodoka.

Mu kiganiro twagiranye , abanyamuryango b’iyi koperative yahoze yitwa COMOMU,ubu yahindutse COTRAMU, ikirimo kwiyubaka, batangaje ko intambwe bamaze gutera ishimishije, bahereye kuri komite ubu iriho yatowe, ndetse no kuba barabashije kuyiha icyerekezo nyacyo,bahereye ku mugabane shingiro wa buri munyamuryango bateganya ko buri wese azabasha kwibonera ipikipiki ye akoresha mu kazi. NGABONZIZA Francois Saveri ni perezida wayo watowe, BISENGIMANA Charles akaba umunyamabanga, bose batangaza ko kwishyira hamwwe ari yo ntangiriro y’iterambere rirambye kuko ngo abashyize hamwe ntakibananira .

Ku ruhande rw’urubyiruko narwo rwitabiriye kujya muri iyo koperative bavuga  ko bayitezeho byinshi, bibaganisha ku iterambere n’imibereho myiza .Muri aba hakaba higanjemo abasanzwe batwara amagare bazwi ku izina ry’abanyonzi, ngo na  bo biteguye guhindura amateka y’ubuzima barimo bakava ku gutwara igare bakajya ku mapikipiki ndetse n’imodoka.

Iki gitekerezo cyo gushinga iyo koperative ishinzwe gutwara abantu n’ibintu ifite icyicaro I Mushaka mu murenge wa Rwimbogo, ngo bakigize mu rwego rwo gufasha urubyiruko ruhaboneka, ngo wasangaga akenshi rwirirwa ntacyo rukora,ubundi abandi bikorera akazi ko gutwara abagenzi n’ibyabo ku magare,ubu yaciwe mu mihanda minini ya kaburimbo.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes