Rwanda | Rusizi: ABAMOTARI BA MUSHAKA BAGIYE GUSHINGA KOPERATIVE

Kuba abatwara abagenzi ku mapikipiki bakorera ku iseta ya Mushaka mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi bagiye kwibumbira muri koperative ngo ni uko basanga ari imwe mu nzira izabafasha kurushaho kunoza akazi kabo  baniteza imbere.

Abenshi muri abo batwara abagenzi ku mapikipiki bakorera aho muri santere y’ubucuruzi  ya Mushaka mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi,ni abahoze batwara abagenzi ku magare, basanzwe bazwi ku izina ry’abanyonzi. Icyo bahurizaho ni itandukaniro n’inyungu iboneka  ku gutwara ipikipiki nyuma y’aho baviriye kuri ayo magare  ubu atakemerewe gukandagira mu mihanda minini ya kaburimbo.

Gusa ariko ngo  guhindura ubwo buzima byabanje kubagora,ahanini bitewe n’uko nta shuli rihaboneka   ryigisha amategeko y’umuhanda riboneka muri ako gace. nkuko bitangazwa na MUSABYIMANA Matias,we by’akarusho  mu bindi yishimira ngo ni koperative ubu bagiye kwishyiriraho izwi ku izina rya KOMOMUMU.

Kuba iki gitekerezo cyo gushinga iyi koperative kiri no mu rwego rwo guca akajagari mu mikorera y’abamotari,mu bindi aba bizezwa ni uko bizabagirira undi mu maro uganisha ku mibereho myiza muri rusange,nko kuba ukora ako kazi wese azabasha kwibonera ipikipiki cyangwa  se moto  ye bwite  binyuze muri uko kwishyira hamwe,nkuko byagarutsweho na Francois NGABONZIZA  umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo gushinga iyo koperative.

Santere y’ubucuruzi ya Mushaka iherereye ku muhanda munini mpuzamahanga wa Kaburimbo  uva I Rusizi unyura  mu murenge wa Bugarama, ku bw’imigenderanire hazwi kuba hanyura imodoka nyinshi, ahanakunzwe gutungwa agatoki ikibazo cy’umuvuduko ukabije wa bimwe mu binyabiziga bihanyura,ndetse n’amagare na  yo  mu minsi yashize yazaga ku isonga  mu byahakururuga impanuka,by’umwihariko mu gace kitwa Nzahaha haboneka amakoni akabije.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes