Rwanda | Nyamasheke: Umumotari ari mu bitaro nyuma yo kugongesha moto yari atwaye

Umumotari witwa Hakizimana Ephrem w’imyaka 21 y’amavuko wo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke arwariye mu Bitaro bya Kibogora nyuma yo gukora impanuka ya moto.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 7/01/2013 ahitwa ku Gataka mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano, aho uyu mumotari yagonze umugenzi wagendaga n’amaguru, ariko umumotari akaba ari we ubabara cyane.

Ahagana saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo Hakizimana Ephrem wo mu murenge wa Kanjongo yagongaga na moto umusore w’imyaka 20 witwa Izabayo Alphonse wo mu mudugudu wa Nyamirambo, akagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano.

Nyuma yo kujyanwa kwa muganga, Izabayo Alphonse wari wagonzwe bidakabije yahawe ubuvuzi bw’ibanze, ku buryo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere yari yamaze gusubira mu rugo.

Hakizimana Ephrem wagonze we, akaba yababaye cyane ku buryo akirwariye mu Bitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke.

Uyu mumotari wakoze impanuka yari atwaye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite Plaque RA509P.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes