Rwanda : Musanze – Abamotari barakangurirwa gufatanya na polisi mu kubungabunga umutekano

Musanze – Abamotari

Abamotari bo mu karere ka Musanze barakangurirwa gufatanya na polisi mu guhashya ibyaha bitandukanye, haba ibyo mu muhanda cyangwa se n’iby’ahandi, batanga amakuru kuko bahura n’abantu benshi.

Ibi bikaba ari ibyavuzwe na Supt. Karangwa Murenge, kuri iki cyumweru tariki 20/01/2013, ubwo urubyiruko rw’abamotari bakinaga umukino wa gicuti n’abapolisi, urangira ikipe umoja FC y’abamotari itsinze ibitego bine kuri kimwe cy’abapolisi.

Supt. Karangwa, yasabye abamotari gufatanya na polisi, batanga amakuru y’umuntu bakemanga maze polisi ikabikurikirana, bitewe n’uko bahura n’abantu benshi kandi batandukanye mu kazi kabo ko gutwara abagenzi.

Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gusabana no gukorera hamwe mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye, no kwirinda impanuka, bitandukanye n’uko bari basanzwe bahurira mu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Mugenzi Jerome, avuga ko igikora nk’iki ari ingirakamaro, kuko gihuza inzego zishinzwe kubungabunga umutekano n’iz’abaturage.

Yongeyeho ko ibi bituma babasha kuzuzanya, bityo akazi ka buri wese kakabasha koroha bitewe n’uko hari ubufatanye.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes