Rwanda : KVCS irashaka kubaka gare ya Huye

Nyuma y’uko uwari wiyemeje kubaka gare yo mu mujyi wa Butare ntabikore,  cooperative yitwa KVCS (Kigali Veterans Cooperative Society ) yagaragaje ubushake bwo kuba ari yo iyubaka.

Icyakora, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, buhereye ku kuba rwiyemezamirimo wari wahawe kubaka iyi gare mbere atarabigezeho, bwiyemeje kutazongera guharira iki gikorwa undi wese uziyemeza kuyubaka. Ni yo mpamvu rero bwiyemeje ko inama njyanama iramutse yemeye amasezerano bateganya kugirana na KVCS bafatanya kuyubaka.

Igihe kandi KVCS yaba inaniwe, Akarere kiyemeje kuzashaka amafaranga yo kubaka iyi gare mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Hari uwakwibaza niba Akarere ka Huye kwemerera KVCS gukorana atari uburyo bwo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko. Eugene Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’aka Karere ati “gufatanya na KVCS kubaka gare si uburyo bwo kuyiha isoko, kuko mu bufatanye tuzagirana natwe tuzatanga isoko ku bazaryubaka.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati “gufatanya na KVCS kubaka gare ntaho bitaniye n’uko twahaye ahari isoko koperative Ingenzi none ubu ikaba yarubatse isoko rigezweho. Duha ahahoze isoko koperative ingenzi, ni uko ari yo yari yabisabye. KVCS rero na yo ni yo yagaragaje ubushake bwo kubaka gare duhora tubeshya abaturage kuva mu mwaka wa 2006.”

Icyakora, n’ubwo Akarere gashaka gufatanya na KVCS kubaka gare, n’abanyarwanda baba hanze y’igihugu (diaspora) bari bagaragaje ubushake bwo kuyubaka, ariko Akarere gasanga kubemerera kandi bataba mu Rwanda bishobora kuzatinza iki gikorwa, cyane ko baba batahibereye.

Ikindi cyatumye Akarere ka Huye katemerera diyasipora (diaspora) kuba ari yo yubaka gare, ni uko ngo yasabaga kubanza kwemererwa mbere yo gushaka amafaranga. Meya Muzuka ati “nta cyizere ko diyasipora itari kurushaho kudutinza.”

Na none kandi, ngo ibikorwa KVCS yamaze kugaragaza uyu munsi biri mu bituma Akarere kumva nta kibazo cyo gukorana na yo. Uyu muyobozi ati “ Kuba KVCS ari yo yubatse gare y’i Rubavu kandi ikaba yarayujuje, ikaba iri guteganya kubaka n’indi gare i Kigali, biduha icyizere ko gukorana na KVCS byazatuma tubasha kubaka gare abaturage bacu bamaze igihe kitari gitoya bategereje.”

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes