Rwanda : Karumuna harakorwa n’imihanda kugirango byorohere abahubaka n’abahatuye

Karumuna harakorwa n’imihanda kugirango byorohere abahubaka n’abahatuye

Abagororwa barimo gukora imihanda mishya kuri Karumuna

Ahitwa Karumuna mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera harimo gukorwa imihanda izafasha abahatuye ndetse n’abashaka kuhubaka bigendeye ku gishushanyo mbonera.

Aha ku gasozi ka Karumuna  ni mu mbago z’Umujyi wa Kigali kandi hakaba hakwiye kujyana n’icyerekezo mu byerekeranye n’imyubakire nk’uko byemezwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius.

Yagize ati “ aka gasozi abazagaturaho bagomba kugendana n’igishushanyo mbenera kuko nta kuhatura mu kajagari kuko ushatse kuhubaka agomba kugendana n’igishushanyo mbonera”.

Ibikorwa byo guhanga imihanda mishya bikaba bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Ubwo abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa basuraga Karumuna kugirango birebere aho igikorwa kigeze, bakaba barasanze kigenda neza nk’uko byatangajwe na Harerimana Egide Komiseri ushinzwe umusaruro.

Yagize ati “ twaje hano kureba uko iki gikorwa kigenda kandi turabona kigenda neza kandi kizarangirana n’igihe twihaye”.

Komiseri Harerimana avuga ko iri ari isoko yabatsindiye ryo guhanga imihanda mishya, aho babifashwamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire,  ahakorwa imihanda ni mu rwego rwo kunoza imiturire y’aho hantu.

Aho ku gasozi ka Karumuna biteganyijwe ko hazahangwa imihanda mishya igera kuri itandatu ireshya na kirometero 10, yose ikaba ishyirwamo hakurikije igishushanyo mbonera nk’uko byemezwa n’umwe mubayikora ariwe Sindikubwabo Emmanuel.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa kiratangaza ko kizobereye mu bikorwa byo guhanga imihanda mishya kuko uretse aho ku gasozi ka Karumuna hari n’ahandi irimo gukorwa mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru. Byose babikora kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes