Rwanda | KARONGI: Imodoka zari nke ariko abanyeshuli ntibakererewe kugana kumasomo

KARONGI Imodoka zari nke ariko abanyeshuli ntibakererewe

Hari abo byashobeye biyemeza gushaka lift ku bw’amahirwe barazibona

 

Abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye mu karere ka Karongi, byari biteganyijwe ko bagera ku bigo byabo bitarenze tariki 7-01-2013 sakumi n’ebyli z’umugoroba, ariko abenshi bahisemo kugenda hakiri kare kubera ko bisi za ONATRACOM zatinze kuza kubajyana.

Mu masaha ya sayine za mugitondo wasangaga abanyeshuli ari urujya n’uruza mu mihanda ya Karongi basubiye ku ishuli, ariko icyagaragaye nuko abenshi bari babuze imodoka bagahitamo gutega za lift. Impamvu yabiteye nk’uko bamwe mubo twaganiriye babivuze, ngo bisi za ONATRACOM zatinze kujya kubatwara, bityo abatabashije kubona izisanzwe bahitamo gutega lift.

Abana batanu biga muri IPEKA Kirinda no mu rwunge rw’amashuli rwa mutagatifu Joseph (GS Saint Joseph de Birambo), bo bagize amahirwe yo kubona lift y’imodoka y’umuyobozi w’akarere ka Karongi wari ugiye mu nama y’umutekano mu murenge wa Rugabano uhana imbibi na Birambo. bagize bati: “Twebwe ntabwo turakererwa kuko n’ubundi abo mu Ntara y’iBurengerazuba twagombaga kugera ku bigo by’amashuli bitarenze uyu munsi sakumi n’ebyili z’umugoroba. Impamvu rero twahisemo kuza gushaka lift, nuko bisi zagombaga kuza kudutwara zatinze kuhagera kandi twabonaga amasaha arimo kugenda.”

Byageze hafi sakumi n’imwe z’umugoroba abanyeshuli bakiri uruvunganzoka mu mujyi wa Karongi baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

 

KARONGI Imodoka zari nke ariko abanyeshuli ntibakererewe1

Impala na Capital ziyambaje bisi za rutura kubera umubare w’abanyeshuli wari ukiri mwinshi

Amasosiyete atwara abantu mu muhanda Kigali-Karongi (Impala na Capital) byabaye ngombwa ko yiyambaza zimwe muri bisi zabo za rutura kuko umubare w’abanyeshuli bazaga wari ukuri mwinshi cyane.

Abateze imodoka ku cyumweru (6-01-2013) muri gare ya Nyabugogo, imodoka zarakomeje zirabatwara kugeza samoya z’ijoro bitewe n’aho bajyaga, ariko Impala yatwaraga abajya Muhanga na Karongi byabaye ngombwa ko iteganya kwasteri (Coasters) ebyli za sakumi n’imwe n’igice, imwe itwara aba Muhanga, indi itwara aba Karongi.

Muri rusange abajyaga mu muhanda Kigali-Muhanga-Karongi ntakibazo cy’ubukererwe bigeze bagira nk’uko byemejwe n’abanyeshuli batandukanye. Ibi ngo bikaba byaratewe n’imikorere myiza y’abatwara abantu muri uyu muhanda.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes