Rwanda : Imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ikibazo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka

Imodoka zitwara abagenzi zikomejeAbagenzi batari bake mu Rwanda barinubira ibura ry’amamodoka rikomeje kuba muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka ndetse no mu ntangirizo z’uwa 2013.

Aba bagenzi  baratangaza ko kuva ku itariki ya 31 ubwo guverinoma y’u Rwanda yamenyeshaga ko hari ikiruhuko cyo kwitegura isozwa ry’umwaka wa 2012, abantu batari bake basubiye mu ngo zabo cyangwa ku ivuko mu miryango yabo, bava mu mujyi wa Kigali abandi bawuzamo bitewe n’aho imiryango yabo iba.

Ibi aba bagenzi bakaba bavuga ko ariyo ntandaro yo kubura amamodoka abacyura kuko abagenzi bari babaye benshi cyane kandi imodoka zo zibatwara zitiyongereye.

Kuri iyi tariki ya 31 ndetse no kuya 30 yayibanjirije, ama-agences atwara abagenzi yarangije gukata amatike y’abagenzi hakiri kare kuko imyanya yuzuye mbere y’igihe. Ibi bikaba byaratumye abashakaga amatike yo ku itariki ya 30 hari aho bayabuze bagahabwa ayo ku ya 31.

Muhawenimana Alphonse ni umwe mu bagenzi bavaga mu karere ka Muhanga bajya mu mujyi wa Kigali, avuga ko yabuze neza imodoka imuvana muri aka karere imujyana mu murwa.

Ati: “nabuze imodoka ya agence neza, jya kuri Horizon, Volcano n’izindi zose ndaheba”.

Muhawenimana avuga ko abagenzi benshi bayobotse amamodoka azi ku izina rya twegeranye badakunze gutega kuko zigenda zihagarara zishakisha abagenzi.

Izi modoka nazo zari zabonye abakiriya benshi nazo zikaba zabonye impamvu zo gukorera amafaranga uko zitari zisanzwe, kuko zongeje amafaranga y’ingendo zakorwaga.

Abagenzi bavuga ko ikibazo gikomeye cyaje kuba ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere 2012, umunsi bita bonane, kuko amwe mu ma kompanyi atwara abagenzi ku buryo bwihuse nka Horizon na Volcano bitigeze bikora.

Aha abavaga mu ntara baza i Kigali ndetse n’abavaga muri uyu mujyi bajya mu ntara zitandukanye bakaba bahuye n’ibibazo byo kubura burundu imodoka zibatwara cyangwa bakazibona batinze.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes