Rwanda : Imikorere ya za “Express zikorera I Ngoma zongeye kunengwa service zitanga

Imikorere ya za “Express zikorera

Mu gikorwa cyo kugenzura imitangire ya service mubigo bya leta n’ibyigenga  cyakozwe n’akarere ka Ngoma,imodoka za Express zongeye kunegwa service zitanga.

 

Imodoka  za express, ni imodoka zihagurukira ku masaha. Mugihe abagenzi bari bamaze iminsi bavuga ko express z’ ingoma zikora nka twegerane, ikindi aba bagenzuzi bagaragaje ni uburyo bakira abaza babagana aho ngo babarwanira bigatuma bata umutwe.

 

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko service mu karere ka Ngoma nubwo atari mbi muri rusange  hari hamwe byagaragaye ko batanga service mbi bityo bahawe igihe ngo bikosore.

 

Yagize  ati” hari ikibazo twasanze kiri muri aya mamodoka atwara abantu azwi ku izina rya Express, aho usanga abakozi babo barwanira abakiriya kuburyo bibabangamira ndetse bakaba banamutesha umutwe bamujuragiza.’

 

Abahagarariye  agence za express bavuga ko akavuyo ko kurwanira abakiriya  kabaho akenshi gaterwa nuko nta  biro bagira muri gare ya Ngoma, bityo bakaba bakorera hanze ari nayo ntandaro y’akavuyo.

 

Umwe muribo yagize ati ”Gare ya Ngoma ntabwo yateganyije Bureau zizajya zikoreramo na agence za express kuburyo umugenzi azajya aho agence ashaka kujyana nayo iri. Kuba dukorera hanze nibyo bituma turwanira abakiriya.”

 

Agence za express zikorera mu karere ka Ngoma ni Matunda express, Sotra tours express, Stella express, International express.

 

Mu rwego rw’imivugururire mishya y’ikigo cy’igihugu cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro ”RURA” cyashyizeho agence ebyiri za express zonyine zizajya zikorera muri aka karere arizo Matunda express na stella express.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes