Rwanda | Gakenke: Abaturage bagenda mu muhanda ntacyo bikanga kandi bishobora guteza impanukaR

Abaturage bakunda kugenda mu muhanda

Abaturage bakunda kugenda mu muhanda

Abaturage   bo mu Karere ka Gakenke bakunda kugenda mu muhanda cyane cyane ku munsi w’isoko ugasanga barabisikana n’imodoka ntacyo bikanga mu gihe bishobora guteza impanuka zahitana ubuzima bwabo.

Abaturage bikoreye imitwaro n’abagenda imbokoboko bose usanga bamwe banyura iruhande rw’umuhanda, abandi bagenda mu muhanda nta kibazo bafite.

Basobanura ko bagenda mu muhanda kubera inzira yagenewe abagenzi idahagije ukurikije umubare w’abantu  baba bari mu muhanda ku munsi w’isoko.  Ku wa kabiri no ku wa gatanu ubona urujya n’uruza rw’abagenzi bava bakanajya kurema isoko rya Gakenke.

Mbanzumuhire  Speciose yagize ati: “ Uyu muhanda umeze neza. Ariko,  hamwe na hamwe nta nzira yateganyirijwe abagenzi ugasanga harafunganye ku buryo abantu babiri batabisikana batanyuze mu muhanda.”

Kalisa John, umushoferi wa tagisi  ashimangira ko kugenda mu muhanda umaze kuba umuco w’abaturage  bo Ntara y’Amajyaruguru ku buryo bisaba umushoferi kwitonda ku minsi y’isoko kugira ngo atagira umuntu agonga.

Kugenda mu muhanda bikurura impanuka

Kugenda mu muhanda bikurura impanuka

Kugenda mu muhanda bikurura impanuka

Polisi n’ubuyobozi bwo mu Karere ka Gakenke bwakanguriye abaturage inshuro nyinshi kwirinda impanuka bagenda iruhande rw’umuhanda ariko nta musaruro byatanze.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Gushyingo 2012 habaye impanuka zirenga 60 zihitana abantu 16. Impanuka ziterwa n’umuvuduko ukabije, umuhanda w’amakorosi menshi kandi mabi ndetse n’imigendere mibi y’abanyamaguru; nk’uko byatangajwe  na Polisi yo mu Karere ka Gakenke  tariki 19/11/2012.

Nshimiyimana Leonard

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes