Rwanda | Bugesera: Gare yatashywe izaca akajagari kari mu batwara abagenzi

Gare yatashywe izaca akajagari kari mu batwara abagenzi

Gare ifungurwa ku mugaragaro

Ubwo hatahwaga ibikorwa abaturage bubakiwe mu karere ka Bugesera, abaturage batangaje ko ikigo gitegerwamo imodoka n’abagenzi cyatashwe ku wa 22/01/2013 kizaca akajagari karangwaga mu gutwara abagenzi.

Abaturage batuye mu mujyi wa Nyamata nabo mu karere ka Bugesera bavuga ko ubusanzwe iyi gare itarajyaho bategaga imodoka zijya i Kigali n’ahandi nk’uko byemezwa na Mukarutabana Jeanine.

Ati “  iyi gare izatuma tubasha kujya dutega imodoka ku buryo bworoshye kuko imodoka zizaba ziri hamwe ndetse bikaturinda n’akajagari k’abitwa abakarasi bajyaga bakurura abantu barwanira abagenzi”.

Si abagenzi bishimiye iyo gare kuko  n’abacuruzi bo muri senteri ya Nyamata nabo bayishimiye kuko yabakijije urusaku ndetse n’akajagari karangwaga imbere y’amaduka yabo nk’uko bisobanurwa na Twagirumukiza Elie.

Yagize ati “ izi madoka zazaga guhagarara imbere y’amaduka yacu bikabangamira ubucuruzi bwacu kuburyo hari abaguzi batinyaga kutugurira kubera gutinya ko babahutaza”.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo gare, umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yasabye abakoresha iyo gare ko abagomba kuyibyaza umusaruro ufatika.

Ati “ ibi bikorwa n’ibibafasha gutera imbere, bagomba rero kuyibyaza umusaruro maze bagakora amasaha 24 kuri 24 maze habeho urujya n’uruza mu Bugesera mu masaha ya nijoro”.

Gare ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka nto (minibus) 81  ndetse n’imodoka nini zitwara abagenzi za coaster cyangwa bisi zigera kuri 30.

Gare yatashywe izaca akajagari kari mu batwara abagenzi 2

Abashoferi nabo barishimira gare nshya

Ifite  kandi inzu nto zigera kuri 5 aho  abagenzi  bafatira ibinyobwa bidashindisha birimo amata, amazi, jus na fanta ndetse n’amafunguro. Ifite kandi ubwiherero bugezweho ndetse naho abagenzi bazajya bugama izuba n’imvura cyangwa se bakabasha kuharuhukira.

Iyi gare yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe ku nkunga ya Rwanda Local Development Fund (ikigega cy’igihugu gitsura amajyambere mu turere). Imirimo yo yakozwe na sosiyete izobereye mu bwubatsi ya SOGECO, naho imirimo ikagenzurwa na sosiyete ya A.C.L.G.C.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes