RWANDA : AMAKOPERATIVE YAHINDUTSEUTURIMA TW’ABAYOBOZI BAYO

NYAGATARE: Nyuma yo kugaragarizwa ko yatse abanyamuryango amafaranga ngo abagurire moto ntabikore hakaba hashize hafi amezi 5, kutagaragaza aho igihombo cy’amafaranga asaga miliyoni 2 iyi koperative yagombaga kuba yarishyuye banki ya KCB ku nguzanyo yabahaye za moto aho cyaturutse, uwari umuyobozi wa Koperative  Safe Taxi Moto Cooperative Musheli  y’abatwara abantu n’ibintu kuri moto mu murenge wa Musheli Kwizera Adrien yahagaritswe by’agateganyo.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’iyi koperative ndetse n’ubuyobozi bwa sendika STRAMORWA mu ntara y’uburasirazuba ari nayo iyi koperative ikoreramo.

Gusa ariko hari n’abanyamuryango baje muri iyi nama bagira ngo bagaragaze ibibazo bafitanye n’umuyobozi wa koperative. Bimwe mubo twaganiriye bavuga ko yabatse amafaranga ibihumbi 300 ngo abazanire moto nyamara atari abanyamuryango b’iyi koperative dore ko ubundi ingwate ari n’ibihumbi 200 none ngo amezi 5 akaba ashize batazi niba bazabona moto cyangwa basubizwa amafaranga yabo.

Ibi bibazo rero ngo byatumye bamwe bagwa mu bihombo nyamara ngo baragannye koperative bagira ngo biteze imbere nk’uko bigarukwaho na Nkusi Eugene wahawe moto y’inguzanyo yishyuye ibihumbi 250 ariko nyuma yo kugira ikibazo cyo kudakora neza yarakoreshejwe umuyobozi wa koperative aba ariwe utangira kuyikoresha ngo agomba gusbiza uyu Nkusi ibihumbi 100 nayo yamuhaye nabi ndetse amwizeza ko ariwe uzakomeza kuyishyura.

Ibi ariko ntibyubahirijwe kuko ideni ryayo rikibazwa Nkusi ariwe wayifasheho inguzanyo. Kuri we ngo abona koperative ari iya President wayo kuko ibyo ashatse aribyo bikorwa nta ruhare abanyamuryango bayifiteho kimwe n’abamufasha kuyobora batagishwa inama.

Kuri ibi birego hiyongeraho kuba umunyamuryango ubajije ikibazo yirukanwa muri koperative kandi bigakorwa n’umuyobozi wayo atari inama rusange kandi ibi ngo bikorwa no kubo bakora muri komite dore ko hari n’uwategetswe kwandika asaba imbabazi z’ikibazo yabajije kikababaza umuyobozi.

Ibi akaba yarabikoze agira ngo atirukanwa. Ibi byose byiyongeraho kuba batazi aho umutungo wa koperative uherereye batanagaragarizwa uko ungana. Abari bitabiriye inama bakaba batangajwe cyane no kuba ntawundi uzi ibibera muri koperative uretse umuyobozi wayo gusa ari naho bahereye bavuga ko yabaye umurima we dore ko akoresha umutungo wa koperative mu nyungu ze bwite nk’aho yivugiye ko yakoresheje amafaranga y’abanyamuryango bifuzaga inguzanyo za moto mu kugura imodoka n’ubwo iyi nama yateranye atari yayikozaho imitwe y’intoki.

Nyuma y’impaka ndende zamaze amasaha arenga 4, Kwizera Adrien ashinjwa kwaka abanyamuryango amafaranga ababeshya ko bahabwa inguzanyo za moto bakaba barazibuze n’amafaranga bakayaheba, kuba hari igihombo cya miliyoni 2 z’amafaranga y’urwanda yagombaga kuba yarishyuwe KCB kubera inguzanyo za moto yabahaye kitagaragazwa aho cyaturutse n’ibindi bijyanye no kwiharira koperative nawe yiyemerera, yafatiwe umwanzuro wo guhagarikwa by’agateganyo kugeza igihe azakemurira ibyo ashinjwa nyuma inama rusange y’abanyamuryango ikazemeza niba akomeza kuba umuyobozi wa koperative STMCM cyangwa asimbuzwa undi.

Nyuma y’iyi myanzuro yafatiwe Kwizera Adrien Gasagure yayemeye dore ko n’ibyo yashinjwaga byose yabyemeraga ndetse yiyemeza ko bitarenga kuri uyu wa gatanu tariki  ya 18 Mutarama atari yasubiza abanyamuryango amafaranga yabo.

Naho uwari umwungirije we akaba ariwe wahawe inshingano yo kuba ayobora iyi koperative. Mu bindi bibazo byagaragajwe ni ugusuzugura abanyamuryango no kuba nta nama y’abanyamuryango iheruka gukorwa dore ko ngo iheruka yabaye mu mwaka wa 2011.

Amwe muri aya mafaranga aregwa Kwizera Adrien yiyemerera ko azaba yayishyuye mu gihe kitarenga iminsi 2 kuko ngo yari yayigurije ashaka kwigurira imodoka. Koperative Safe Taxi Moto Cooperative Musheri yafunguye imiryango muri Gicurasi umwaka 2011.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes