Rwanda : Abakiriya ba sosiyete itwara abantu KBS bajya mu majyaruguru baranenga serivise bahabwa muri iyi minsi.

Abakiriya ba sosiyete itwara abantuAbagenzi bakunze gutega imodoka za Sosiyete KBS bakorera  mu majyaruguru bavuga ko batishimiye uburyo iyi sosiyete ibaha service muri ino minsi.

Bamwe muri aba bagenzi biganjemo abakozi bakora mu turere twa Rulindo ndetse na Gakenke bakora bataha muri Kigali, usanga abenshi baba baraguze amakarita abahesha uburenganzira bwo kugenda mu modoka za KBS,ahwanye n’ukwezi.

Nyamara ariko ngo n’ubwo baba bafite izi karita,muri iyi minsi ntacyo zimaze, kuko ngo zibasiga ku mihanda, mu gihe baba bava mu kazi .

Bavuga ko ngo  ziva mu majyaruguru zuzuye ,kandi bazi neza ko mu mihanda baba bahari baguze amakarita yabo.

Bamwe mu bagenzi twaganiriye, batashatse kwivuga amazina,bavuga ko badahabwa serivise nziza muri ino minsi.

Umwe yagize ati ”twatangiranye na KBS nta kibazo none muri iyi minsi nta kigenda .Mbere twaguraga ikarita ku bihumbi 22,mu minsi ishize baba barongeje ,ubu ni ibihumbi 25 ibyo nta cyo bitwaye,ahubwo bamaze kongeza nibwo serivise yabaye mbi.”

Akomeza avuga ko kuza bava Kigali nta kibazo, ariko ngo iyo ari mu masaha yo gutaha ntibabatwara, kuko ziva Musanze bazujuje kandi bazi ko  ku mihanda hari abaguze amakarita.

Mu gihe kandi abagenzi baba bari ku mihanda niko imodoka za KBS ziba zitambuka bagaterana n’abashoferi bazo amagambo a aho usanga abashoferi barakaye .

Umushoferi utivuze nawe avuga ko ikosa atari iryabo,ahubwo ko abakata amatike mu ruhengeri ari bo bireba.

Yagize ati”Imodoka iba yavuye mu Ruhengeri yuzuye ntaho mfite mbatwara,ikosa si irya njye ahubwo ikosa ni iry’abakata amatike bo mu Ruhengeri. Nk’ubu baba bakase amatike mpaka bakuzuza imodoka kandi bazi ko mu muhanda hari amakarita menshi ari no mu masaha yo gutaha ku bakozi.”

Mu gihe amasaha yo gutaha kuri aba bakozi ari saa kumi n’imwe ,ngo hari abo usanga bakiri ku mihanda mu ma saa moya imodoka za KBS zibacaho zujuje.

Bakaba basaba ubuyobozi bwa KBS ko bwakemura iki kibazo vuba,ngo  niba bidashobotse nabwo bakabimenyeshwa ntibazongere gutakaza amafranga yabo bagura amakarita, ngo kuko abapfira ubusa ugasanga batega twegerane bagatanga andi mafaranga .

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes