Muhanga: Ikibazo cy’abantu bishyuzwa parikingi ziri imbere y’amazu yabo gikomeje kuba ingume

IkibazoBamwe mu bakorera mu karere ka Muhanga mu mujyi wako barinubira uburyo bishyuzwa parikingi yo kunzu zabo cyangwa izo bakoreramo kuko babifata nk’akarengane.

Mu busanzwe amazu ari ku muhanda mu mijyi yo mu Rwanda; ikibanza kiri imbere y’amazu akenshi gikoreshwa nka parikingi usanga kishyuzwa mu gihe haparitswe ikinyabiziga.

bamwe mu  bakorere mu mujyi wa Muhanga bafite amazu muri uyu mujyi cyangwa bakodesha amazu yaho batangaza ko nabo bishyuzwa izi parikingi z’imbere y’amazu yabo  kandi kiba ari ikibanza cy’inzu bakoreramo.

Umwe mu bacururiza mu nyubako yo muri uyu mujyi ati: “ikibabaje ni uko tuza ku kazi tukishyura parikingi z’inzu dukoreramo kandi ikindi  igitangaje ni uko atari nyiri inyubako wishyuza izi parikingi”.

Izi parikingi zikaba zisoreshwa n’ishyirahamwe ryashyizweho na leta, imisoro ikaba yinjira mu mari ya leta.

Avuga kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, avuga ko ba nyiri amazu bakwiye kuba bishyura izi parikingi aho kugirango abazikodesha babe aribo bazishyura.

Nyamara, ba nyiri amazu twaganiriye nabo batangaza ko aka ari akarengane kugirango bishyuzwe parikingi ziri imbere y’amazu yabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko izi parikingi ziba ari ibibanza bya leta kuko abantu iyo bubatse akenshi usanga barenze ibipimo byabo bakagera mu mbago z’imihanda ni ukuvuga mu bibanza bya leta.

Aha ariko ngo mu gihe inyubako iba ifite ikibanza kinini ngo umuntu ashobora kukizitira kuburyo atakwishyura parikingi.

Mu gikorwa cyo gusura ibikorwa bitandukanye by’abikorera mu karere ka Muhanga kuwa 23/01/2013, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse yasabye abantu bari kuzamura amagorofa bibagiwe guteganya parikingi kubikosora byihutirwa kuko ari ikibazo.

Akaba asaba ko bashyiraho parikingi zo munsi zo muri kave kugirango abakorera muri izo nyubako cyangwa abazigana batazagira ikibazo cy’aho bazajya baparika cyane ko ibinyabiziga bigenda byiyongera mu gihugu.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes