Kayonza: Abanyonzi n’abamotari bazifashishwa mu gutanga ubutumwa bwa santere y’urubyiruko

Kayonza AbanyonziUrubyiruko rw’abatwara abantu n’ibintu ku magare no ku mapikipiki (abanyonzi n’abamotari) mu karere ka Kayonza rugiye kujya rumenyesha urundi rubyiruko ubutumwa bukubiye mu nyigisho zitangirwa mu kigo cy’urubyiruko cy’i Kayonza, Kayonza Youth Friendly Center.

Urubyiruko rw’abanyonzi n’abamotari rwabisabwe n’umuhuzabikorwa w’icyo kigo, Mwiseneza Jean Claude nyuma y’umuganda wo gutunganya ahazaterwa ubusitani abagana ikigo bazajya baruhukiramo.

Abanyonzi n’abamotari batwara abagenzi benshi ku munsi kandi bakabatwara ahantu henshi hatandukanye, ku buryo bashobora kumenyekanisha ikigo cy’urubyiruko n’inyigisho zigitangirwamo ku rubyiruko rwo muri ibyo bice bagendamo nk’uko umuyobozi wa Kayonza Youth Friendly Center abivuga.

Biteganyijwe ko bazashakirwa imipira n’ingofero zimenyekanisha ikigo cy’urubyiruko bazajya bambara, ibindi bakabitanga ku rubyiruko rwo mu bice baba bakoreramo akazi ka bo ka buri munsi. Ibyo ngo bizatuma n’urubyiruko rwo mu mirenge ya kure rubasha kumenya ko ikigo cy’urubyiruko gihari maze rwitabire inyigisho zigitangirwamo.

Abanyonzi n’abamotari bavuga ko bazagerageza gushishikariza bagenzi babo kwipimisha ku bushake no kwiga uburyo bwo kwihangira imirimo muri icyo kigo nk’uko umwe muri bo witwa Karenzi Vedaste yabidutangarije.

Icyo kigo cyubatse mu murenge wa Mukarange ufatwa nk’umujyi w’akarere ka Kayonza , kikaba cyaratangiye gukora mu kwezi kwa munani k’umwaka wa 2012. Hari bamwe mu rubyiruko rwo mu mirenge y’icyaro bavuga ko batakizi ku buryo bashobora gusigara inyuma ugereranyije n’urundi rubyiruko rwitabira inyigisho zigitangirwamo.

Kwifashisha abanyonzi n’abamotari ni bumwe mu buryo buteganyijwe mu buzakoreshwa kugira ngo n’urubyiruko rwa kure rumenye ko hari ikigo cyarushyiriweho nk’uko Mwiseneza abivuga.

Icyo kigo gitangirwamo inyigisho zijyanye no gukangurira urubyiruko guhindura imyifatire, kurugira inama no kurupima virusi itera SIDA, ndetse no kurwigisha uburyo bwo kwihangira imirimo.

Umuhuzabikorwa w’icyo kigo, avuga ko izo nyigisho zigenerwa urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 35, ariko hakibandwa ku rubyiruko rutiga, kuko urubyiruko rwiga rubona izo nyigisho kenshi, n’ubwo na rwo rudahejwe muri icyo kigo.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes