Gusana umuhanda wa Cyuru bizanoza imigenderanire hagati y’akarere ka Gicumbi na Burera

Uyu niwo muhanda wakozwe na TIG

Uyu niwo muhanda wakozwe na TIG

Umuhanda uva ahitwa Cyuru Mu karere ka Gicumbi ugana Burimbi mu Karere ka Rulindo uzafasha abaturage kunoza ubugenderanire hagati yabo nyuma yo gutungwanywa n’abagororwa bahakoreye igihano nsimburagifungo.

Nk’uko bitangazwa na Komiseri wa RCS (Rwanda Correction Service) Harerimana Egide  kuri uyu wa 24/1/2013 avuga ko impamvu batekereje gukoresha TIG muri uyu muhanda ari ukubera ko utari umuze neza kandi bikaba byarabangamiraga imigenderanire hagati y’abaturage b’akarere ka Gicumbi na Rulindo.

Avuga ko muri uyu muhanda hubatswe ibiraro bigera muri 43 hakorwa na za rigore ziyobora amazi ndetse na Baterite zashyizwe kuri km 22.

Izo mfungwa zakoze uyu muhanda ziri hagati ya  340-250 ariko zose siko zawukoze ngo zirangize kuko bamwe bagendaga bataha bitewe n’igihe bamaze bakora igihano cyabo kuko uwakirangizaga yahitaga yitahira.

Umuyobozi w’akarere mvuyekure Alexandre atangaza ko icyo gikorwa ari indashyikirwa kuko kiyongereye mubindi bikorwa remezo by’akarere ka Gicumbi.

Iyi gahunda y’igihugu yo gukoresha imfungwa igihano nsimburagifungo avuga ko yageze muturere twose tw’u Rwanda ariko umwihariko wo kubakorera uyu muhanda akaba abishima byimazeyo.

Abaturage nabo batuye muri ibi bice by’uyu muhanda batangaza ko wabagiriye akamaro kuko utarakorwa neza utari nyabagendwa kuko wasangaga hari igihe imodoka zitabasha kuhanyura keretse abanyamaguru nk’uko Ngezahimana Athanase abitangaza.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes