Rwanda | Rubavu : igenamigambi ry’abatwara abagenzi kuri Moto riracyenewe

Abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Gisenyi no mu karere ka Rubavu barahamagarirwa gutekereza ku igenamigambi ry’ibikorwa ryabo kugira ngo bashobore kugira aho bava no kugira aho bagera mu iterambere ry’igihugu cyerekezamo.

Nkuko bitangazwa na ruhamanya, umukozi w’akarere ushinzwe amakoperative mu karere ka Rubavu avuga ko abamotari batagomba kumva ko gutwara moto aribwo buzima bwabo gusa ahubwo bakagira igenamigambi bateganya bakoresheje akazi bakora banateganya ibindi bikorwa byarushaho kubateza imbere.

Aganira n’abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Gisenyi nyuma yo gutora abahagarariye Cooperative yabo izwi ku izina rya COTRAPIMO, Ruhamanya yashimye bimwe mubyo abamotari bamaze kugeraho birimo guca umuco wo gukorera abandi ahubwo nabo bagashobora kwigurira moto bakikorera.

Iki gikorwa cy’uko abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rubavu bashoboye kwigurira moto aho gukomeza gutwara abandi babicyesha uwari umuyobozi wabo  Gahutu Juma wabafashije kugana amabanki bagashobora kubona inguzanyo bakigurira ibinyabiziga nubwo batarabyishyura bose.

Mu karere ka Rubavu habarurwa abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 335 bashoboye kwigurira moto zabo mu gihe benshi batwariraga abandi kandi ntibiborohere kubona ayo bashyikiriza banyiri moto no kubona atunga imiryango yabo.

Mu banyamuryango bagera kuri 400 batwara moto mu karere ka Rubavu abagera kuri 50 nibo bagitwara moto z’abandi ariko nabwo hakaba hari gahunda yo kubafasha kwibonera izabo nkuko bafashijwe kubona ibyangombwa byo gutwara moto babikesheje Cooperative.

Abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rubavu bakaba basabwa kwitwararika mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani birinda kunywa inzoga kugira ngo badakora impanuka kimwe no kwitondera abo batwara kuko haba hari n’abashaka kwiba no guhungabanya umutekano w’abandi ahubwo bakamenya gukorana neza n’inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes