Rwanda : Parikingi mu mujyi wa Musanze zigiye kujya zishyurwa

Ubuyobozi bukuru bwa KVCS (Kigali Veterans Cooperative Services), ishyirahamwe ry’abahoze kurugerero rishinzwe gucunga parikingi, buravuga ko parikingi z’ibinyabiziga byo mu mujyi wa Musanze zigiye kujya zishyuzwa.

Nk’uko babyemeranyijweho n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze tariki 04/10/2012 ndetse na KVCS, ngo imodoka izajya iparika mu mujyi wa Musanze izajya yishyura amafaranga, maze nayo irindirwe umutekano.

Umuyobozi mukuru wa KVCS Bossa Rwemarika, ngo iyi gahunda ni iy’akarere ka Musanze, ah obo bafasha nk’abantu bafite ubunararibonye mu bijyanye no gucunga za parikingi, dore ko bamaze imyaka irenga umunani babikora mu mujyi wa Kigali.

Rwemarika, avuga ko iyi gahunda ije mu rwego rwo gushakira imirimo urubyiruko ndetse n’abandi batabasha guhatana ku isoko ry’umurimo, haherewe ku nkeragutabara dore ko baba barigishijwe mu bijyanye no gucunga umutekano.

Si ibyo gusa, kuko iyi gahunda izanafasha mu kuzamura umutungo wa Musanze, kuko amafaranga yose azajya aboneka azajya yinjiza mu isanduku y’akarere, afashe mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Kuru ubu iyi gahunda ikaba igiye gutangirira mu gushaka ibiro, ibikoresho, guha akazi abakozi ndetse n’iyindi myiteguro, maze mu minsi ya vuba ikazaba iri gukora muri Musanze.

Kugeza ubu ntabwo igiciro ku modoka imaze isaha muri parikingi kiremeranywaho, ndetse n’uko ushaka kwishyura ku cyumweru cyangwa se ku kwezi azishyura, ibi byose bikazemezwa n’imyanzuro y’inama njyanama y’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, avuga ko iyi gahunda izafasha mu guca ubujura mu karere ayobora, kuko imodoka yose izajya ihagarara izaba yizeye umutekano usesuye.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes