Rwanda | Ngororero: Imiterere y’ibiraro (amatema, intindo) ibangamira abakoresha imodoka nini

Ikibazo cy’amateme n’ibiraro bigiye biri ku mihanda yo mu karere ka Ngororero cuakomeje guteza impaka nyinshi bamwe bavuga ko ari abubaka basondeka cyangwa bubaka nabi ibyo biraro abandi bagahamya ko ari imiterere y’imigezi iri muri ako karere ikunda kuzura maze igatwara ibiraro.

Uretse ibiraro byubatse ku muhanda wa kaburimbo unyura muri aka karere, ibindi biri mu mihanda iri mu mirenge cyangwa ihuza Ngororero n’utundi turere ntibikunze kuramba, maze abakoresha iyo mihanda bakavuga ko ari abatanga amasoko baba barashatse kuryamo ayabo maze ba rwiyemezamirimo bagasondeka ibiraro, ariko ntanumwe utanga gihamya kuri ibyo.

Imiterere y’ibiraro (amatema, intindo) ibangamira abakoresha imodoka nini

Ikiraro cyo kumugezi wa kibirira

Ku mugezi wa satinsyi uhuza akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro, amateme akunze gucika kuburo abakoresha imodoka zitwara imizigo bahorana ubwoba bwo kubinyuraho bagahita mo guca inzira za kure kandi icyo kibazo aricyo imihanda yaje gukemura.

Mu murenge wa gatumba naho hari ikiraro cyubatswe ku mugezi wa Kibirira hatanzwe isoko kuri ba rwiyemezamirimo, kiza gutwarwa n’amazi nyuma y’umwaka umwe gusa hubakwa ikindi iruhande rwacyo cyo kuba kifashishwa ariko na imodoka zipakiye imizigo ntizikinyuraho ahubwo zigahitamo kunyura hasi mu mugezi igihe amazi yagabanutse.

Imiterere y’ibiraro (amatema, intindo) ibangamira abakoresha imodoka nini2

Bamwe bhitamo kunyura mu mugezi

Abacuruzi bo muri centre ya Rusumo mu murenge wa gatumba bavuga ko kuba ntakiraro gikomeye gihari bituma badashobora kuranguza imodoka nini bigatuma bahendwa, nkabacuruza ibintu biremereye, ndetse ngo hari n’abahanyura bari mu modoka ntoya maze abanyabwoba bagasaba ko basohoka bakambuka n’amaguru.

Akenshi usanga ibiraro byo ku migezi yo muri aka karere biri ahantu h’ikoni amazi anyura afite umuvuduko agakubita ubutaka bw’imusozi bukaridukira mu mazi maze ibiraro bikagenda. Abashinzwe gukurikirana inyubako mu karere bo bavuga ko ikibazo giterwa n’imiterere y’imigezi n’imihanda mito ariko ntibahakana ko haba haragiye hakorwa n’amakosa mukubaka ibyo biraro.

Ubuyobozi bw’imirenge irimo ibyo bibazo bwo ngo icyo bukora ni ukubimenyesha urwego rubakuriye bagategereza igisubizo kuko birenze amikoro n’ubushobozi by’imirenge.

 

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes