Rwanda | Ngoma: Koperative y’abashoferi KOGIZO isanga umujyi wa Ngoma ukwiye taxis voitures

Ngoma Koperative y’abashoferiKoperative y’ abashoferi batwara imodoka z’ amoko yose mu mujyi wa Ngoma basanga umushinga wa taxis voiture utahomba nkuko benshi babitekereza.

Umujyi wa Ngoma kugeza ubu nta  modoka ikora  taxi voiture . ibi  ntibivuze ko ntabushobozi abahatuye bafite bwo kuzigura bityo usanga impungenge arizo zibitera.

Koperative nshya y’ abashoferi KOGIZO,itangaza k obo ntampamvu babona yatuma umushinga wa taxis voiture wahomba kuko ngo ari umugi ukenera kugendwa n’ibinyabiziga bitandukanye.

Perezida wa KOGIZO Nsabuwonsenga Ernest avuga  ko bo nka kopertive bafite umushinga wo guhyiraho izi taxis voiture kandi ngo bizeye ko batazahomba.Ibi ngo bazabigezwaho no kwegera bank zikabaguriza amafaranga yo kuguramo izi modoka.

Abanyamuryango ba koperative kuri ubu  bagera kuri 60,bakaba bamaze kugira umugabane shingiro ungana na miliyoni eshanu.

Bamwe mu banyamuryango b’ iyi koperative bavuga ko igitekerezo cy’ uyu mushinga ari kiza kuko kizatuma umubare w’ abashomeri muri bo uzagabanuka kuko zizatwarwa n’abanyamuryango.

Kabongo avuga ko iyi koperative ije ari igisubizo no kwishakamo ibisubizo bikwiye umunyarwanda mu rwego rwo kwihesha agaciro.

Yagize ati”Iyi koperative izadufasha kuba twabona akazi hagati yacu kuko tuzajya dupiganwa kumyanya y’ imishinga kandi nukoreye amafaranga akayahabwa nta kwamburwa nkuko byajyaga biba tutaragira koperative.”

Kugeza ubu iyi koperative ivuga ko yatangiye imishyikirano n’ amabanki azabafasha mu kubaguriza muri uyu mushinga. Imbogamizi igihari ngo ni uko bagitegereje icyemezo cy’urwego rw’ ighugu rushinzwe amakoperative ngo babahe inguzanyo.

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes