Rwanda | Ngoma: Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwishyiriraho ibikorwa remezo ngo iterambere ryihute

Abakora umwuga wo gutwara ibinyabiziga mu mujyi wa Ngoma baragirwa inama yo kwihutisha iterambere mukarere kabo bikemurira bimwe mubikorwa remezo babonera ubushobozi.

Ibi bivuzwe  mugihe hari ibikorwa remezo bipfa cyangwa bikenerwa ugasanga bitinze kuboneka ngo bategereje akarere ko kabikora kandi ngo akenshi aribo biba bifitiye akamaro.

Bimwe muri ibi bikorwa remezo,urugero rwatanzwe ni amatara yo muri gare y’ akarere ka Ngoma, aho ngo ari ikintu bashobora kwishyiriraho binyuze mu mashyirahamwe yabo maze bigatuma nabo bagira uruhare mu iterambere.

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma ,Nambaje Aphrodise,ubwo yaganiraga n’ abatwara abantu  mu mamodoka, kuma moto ndetse no kumagare yabaganirije kuri iki kintu.

Yabivuze agira ati” Mwebwe urubyiruko mwagombye kugira uruhare mu iterambere ry’akarere kacu. Byaba ari umuco mwiza nka koperative yanyu ivuze iti dushyiremo itara muri gare.Byabafasha kuko namwe mwajya mukora neza.”

Kuhande rw’ abatwara abagenzi  bakiriye neza iki gitekerezo, nubwo batahise bafata ingamba kuko bisaba kubiganiraho mu nama rusange,abari aho babyakiriye neza.

Umwe mubatwara abantu ku mamoto yagize ati ”Kiriya gitekerezo ni cyiza kuko ibikorwa remezo nitwe bifitiye akamaro kandi tubyishyiriyeho ibyo dushoboye byatuma akazi kacu karushaho gukorwa neza. Gusa bigomba kwigwaho mu nama rusange.”

Mu karere ka Ngoma  nk’akarere kakiyubaka mu iterambere,ibikorwa remezo birimo n’ibyo mu mihanda biracyabura.Gare ya Ngoma yatanzweho urugero kugera ubu nta rumuri ifite nubwo ikora mu masaha y’ umugoroba.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes