Rwanda | Ngoma: Abashoferi bashinze koperative ngo barwanye kwamburwa n’ihohoterwa ribakorerwa

Ngoma Abashoferi  bashinze

Abakora umwuga w’ ubushoferi mu karere ka Ngoma,bashyizeho koperative”KOGIZO” ngo  barwanye  ihohoterwa ryo kwamburwa umushahara wabo ndetse banafashanye gushakira akazi abakiri abashomeri.

Akarengane mubashoferi katumye bashinga iyi koperative ngo harimo ko abashoferi bakoraga bakishyuza bagakubitwa maze bakirukanwa kukazi batanahembwe. Iyi koperative ariko ngo izajya inahana umunyamuryango wabo uzajya witwara nabi mu kazi cyangwa ku mukoresha we.

Yagize ati ”Birababaje kuko wasangaga umushoferi witanze mu kazi ukwezi kose ,wenda baranamwandikiye  amakosa akishyura ibihumbi 50,yarangiza akamburwa. birenze uko ubyumva ni agahinda.Iki kibazo nicyo dushaka gukemura.”

 koperative KOGIZO igizwe ubu n’abanyamuryango bagera kuri 60,bafite umugabane shingiro ugera kuri miliyoni eshanu.

Umnyamuryango witwa Kabongo,yemeza ko umuco wo kwambura abashoferi bihari bityo ko ariyo mpamvu batakagombye kwicara ngo bareberere abantu barengana.

Yagize ati”Kwambura umuntu kugiti cye birashoboka ariko ari koperative  ntago byakorohera ubikora kuko tuzashaka n’ abavoka ba koperative kuburyo koperative ariyo izajya idushakira akazi ibe ari nayo isinya contract.”

Uretse  gukurikirana inyungu z’abashoferi ,iyi koperative igiyeho igamije gushaka inyungu nkuko perezida wa  koperative KOGIZO,Nsabuwonsenga Ernest abisobanura.

Mu mishinga bafite harimo iyo gushyiraho taxis voiture kugera ubu zitaba mu mugi wa Ngoma,kugira amamodoka akodeshwa mu bukwe n’ ahandi. Kuruhande rw’abashferi ngo koperative izajya ipiganira imyanya y’akazi  mu makampani atandukanye cyangwa ahandi.

 

 

Leave a Reply

Copyright © 2012 , All Rights Reserved

Designed by Web Directory. Thanks to Free Wordpress Themes